Umuhango wo gutora Miss Tanzania wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Iri rushanwa ryari ririmo abakobwa 20 baturutse mu ntara zitandukanye zigize Tanzania.
Sylivia Sebastian wari uhagarariye Mwanza niwe watowe nk’uwahize abandi ahita agirwa Nyampinga wa Tanzania mu 2019 ahembwa n’amashilingi miliyoni 10 angana na miliyoni eshatu n’ibihumbi 900 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uyu mukobwa kandi yahise abona itike yo kuzahagararira igihugu cye mu irushanwa rya Miss World mu 2019 rizabera mu Bwongereza, aho azahurira n’abandi bazaturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda ruzahagararirwa na Nimwiza Meghan ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.
Yari asanzwe afite ikamba rya Miss Mwanza na Miss Lake Zone.





TANGA IGITEKEREZO