00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tariki 17 na 18 mu Rwanda hazatorwa abajya muri Tusker Project Fame 6

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 15 August 2013 saa 01:52
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 no ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama kuri Sports View guhera saa mbiri zo mu gitondo hazatoranywa abahanzi bazitabira irushanwa rya Tusker Project Fame 6, nk’uko tubikesha umwe mu bazaba bari mu kanama kazajonjora abakomeza n’abasigara.
Uwifuza kwitabira aya marushanwa agomba kuba nibura ari hejuru y’imyaka 21, akaba yiyumvamo impano yo kuririmba, bikaba akarusho azi no gucuranga kimwe mu bicurangisho bya muzika.
Kuri iyi nshuro kandi abahanzi barimba bari (…)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 no ku Cyumweru tariki ya 18 Kanama kuri Sports View guhera saa mbiri zo mu gitondo hazatoranywa abahanzi bazitabira irushanwa rya Tusker Project Fame 6, nk’uko tubikesha umwe mu bazaba bari mu kanama kazajonjora abakomeza n’abasigara.

Uwifuza kwitabira aya marushanwa agomba kuba nibura ari hejuru y’imyaka 21, akaba yiyumvamo impano yo kuririmba, bikaba akarusho azi no gucuranga kimwe mu bicurangisho bya muzika.

Umunyarwanda Alpha Rwirangira witwaye neza mu marushanwa ya TPF mu bihe bitandukanye akanegukana miliyoni 35 z'Amanyarwanda

Kuri iyi nshuro kandi abahanzi barimba bari mu itsinda nabo bazemererwa. Mu barushanywe bose hasanzwe hatorwamo abahanzi bagera ku icumi baserukira buri gihugu bakajya guhangana muri Kenya, ahabera aya marushanwa.

Aya marushanwa azitabirwa n’ibihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo, u Burundi n’u Rwanda.

Uwegukanye umwanya wa mbere ahembwa akayabo ka miliyoni zigera kuri 35 z’Amanyarwanda. Anahabwa kandi amasezerano y’umwaka wose akorana n’inzu mpuzamahanga mu gutunganya no kumenyekanisha umziki ya Universal Music Group, ishami ryayo ryo muri Afurika y’Epfo.

Ruth Matete, Umunyakenya uheruka kwegukana miliyoni eshanu z'amashilingi ya Kenya angana na miliyoni zirenga 35 z'Amanyarwanda

Mbuga Iyan, umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu irushanwa rya Tusker Project Fame yasabye abazitabira iri rushanwa kuzaza bazanye udushya ndetse n’ubuhanga budasanzwe mu majwi yabo.

Yagize ati “Twafashe akanya ko kugenzura amakosa yose yagaragaye mu irushanwa ryabanje tubona hari ibikwiye gukosoka, icyo twakoze ni ukuzana inzobere mu by’amajwi batoranyijwe muri Afurika kuri iyinshuro”.

Mu byo yatangarije abanyamakuru, Mbuga yongeye ati “Ndizera ko tuzakora ibishoboka abazatsinda bagatahana ibirenze ibihembo”.

Abazaba bagize akanama nkemurampaka ni Nirere Shanel, Ian Mbuga na Aline Gahongayire.

Abanyarwanda bagiye bitabira aya marushanwa bagiye bagiriramo amahirwe kandi baserukira u Rwanda neza; harimo Alpha Rwirangira, Gabiro, Teta, Gaelle Atete n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages