Uyu mukinnyi wa filime ukina yitwa Billy Baker muri episode nshya iheruka irangira yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka ya bisi ari kumwe n’abanyeshuri yari aherekeje ari kumwe na nyina wa Spencer James.
Aka gace ntikanyuze benshi mu bakurikira iyi filime. Coach Billy (Taye Diggs) nyuma yakoze impanuka agerageza kurokora abanyeshuri basigaye mu modoka, aho aba agiye gukuramo uwitwa Jabari birangira ahasize ubuzima gusa ntiberekana icyamwishe.
Taye Diggs w’imyaka 52 avuga ko ari we wasabye ko yava muri iyi filime abanditsi bayo barabimwemerera dore ko yabisabye kuva mu gice cyayo cya kane.
Nyuma y’igihe yari amaze akina muri episode 11 ubu nibwo byatangajwe ko yavuye muri iyi filime ya The CW yatangiye gusohoka mu 2018.
Umwanditsi w’iyi filime Nkechi Okoro Carroll yemeza aya makuru avuga ko byari iby’agaciro gukorana na Taye Diggs ndetse ko banyuzwe n’ubuhanga bwe bamwifuriza amahirwe mu bindi bikorwa agiye kwerekezamo.
Taye Diggs (Billy Baker) akina ari umutoza mukuru w’ikipe ikina umukino wa Rugby y’ikigo cya Beverly High School, nyuma yinjiza Spencer James muri iyi kipe abakinnyi bamwe ntibabyishimire kubera ko aba akomoka mu majyepfo ya Crenshaw mu kigo gifite ikipe ihora ihanganye n’iki kigo.
Billy Baker yazanye Spencer James muri iyi kipe kuko yibona muri uyu musore ndetse akaba yumva hari n’isano bafitanye ritazwi neza n’abandi bose dore ko yigeze kugirana ibihe byiza na nyina.
Inshamake rya Season ya 5 ya ‘All American’
Uko biba byifashe muri iyi filime nyuma yo kumenya ko Bill Baker yitabye Imana


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!