00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taye Diggs ntazongera kugaragara muri filime ya ‘All American’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 16 February 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Scott Leo "Taye" Diggs wari umwe mu bakinnyi bakuru ba filime y’uruherekane ya ‘All American’ yavuye muri iyi filime igeze ku gice cya gatanu.

Uyu mukinnyi wa filime ukina yitwa Billy Baker muri episode nshya iheruka irangira yitabye Imana nyuma yo gukora impanuka ya bisi ari kumwe n’abanyeshuri yari aherekeje ari kumwe na nyina wa Spencer James.

Aka gace ntikanyuze benshi mu bakurikira iyi filime. Coach Billy (Taye Diggs) nyuma yakoze impanuka agerageza kurokora abanyeshuri basigaye mu modoka, aho aba agiye gukuramo uwitwa Jabari birangira ahasize ubuzima gusa ntiberekana icyamwishe.

Taye Diggs w’imyaka 52 avuga ko ari we wasabye ko yava muri iyi filime abanditsi bayo barabimwemerera dore ko yabisabye kuva mu gice cyayo cya kane.

Nyuma y’igihe yari amaze akina muri episode 11 ubu nibwo byatangajwe ko yavuye muri iyi filime ya The CW yatangiye gusohoka mu 2018.

Umwanditsi w’iyi filime Nkechi Okoro Carroll yemeza aya makuru avuga ko byari iby’agaciro gukorana na Taye Diggs ndetse ko banyuzwe n’ubuhanga bwe bamwifuriza amahirwe mu bindi bikorwa agiye kwerekezamo.

Taye Diggs (Billy Baker) akina ari umutoza mukuru w’ikipe ikina umukino wa Rugby y’ikigo cya Beverly High School, nyuma yinjiza Spencer James muri iyi kipe abakinnyi bamwe ntibabyishimire kubera ko aba akomoka mu majyepfo ya Crenshaw mu kigo gifite ikipe ihora ihanganye n’iki kigo.

Billy Baker yazanye Spencer James muri iyi kipe kuko yibona muri uyu musore ndetse akaba yumva hari n’isano bafitanye ritazwi neza n’abandi bose dore ko yigeze kugirana ibihe byiza na nyina.

Inshamake rya Season ya 5 ya ‘All American’

Uko biba byifashe muri iyi filime nyuma yo kumenya ko Bill Baker yitabye Imana

Taye Diggs avuga ko ari we wasabye ko yava muri iyi filime ya All American
Taye Diggs akina ari umutoza w'abanyeshuri bakina umukino wa rugby
Billy Baker muri iyi filime yumva hari isano afitanye Spencer James

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages