00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taylor Swift yaciye agahigo ko kwinjiza asaga Miliyari 1$ mu bitaramo

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 10 December 2023 saa 06:20
Yasuwe :

Ibitaramo by’Umuhanzikazi Taylor Swift byiswe Eras Tour bizenguruka Isi, bimaze kwinjiza asaga Miliyari 1$.

Ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Pollstar kizobereye mu gutangaza amakuru y’ibitaramo n’umuziki muri rusange.

Pollstar ivuga ko uyu musaruro wavuye mu bitaramo 60 muri 151 biteganyijwe ku ngengabihe y’ibitaramo Eras Concert Tour, bigomba kuzenguruka imigabane itanu irimo u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyepfo n’Amajyaruguru na Oceania.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu muhanzikazi yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere mu mateka y’umuziki, winjije arenga miliyari 1$ mu bitaramo.

Pollstar ivuga ko ibi bitaramo byacuruje amatike miliyoni 4 n’ibihumbi 300 kandi ko impuzandengo y’igiciro yari 239$.

Uretse guca aka gahigo, Taylor Swift yabaye umuhanzi wa mbere winjije arenga miliyoni $950 mu bitaramo mu gihe gito kurusha abandi, kuko yinjije miliyari 1$ mu gihe cy’amezi icyenda yonyine.

Mu mibare yakozwe, bigaragara ko Taylor nakora ibitaramo byose nk’uko bitaganyijwe ku ngengabihe ya Eras Tour, azinjiza arenga miliyari 2$.

Eras Tour ni ibitaramo Taylor Swift w’imyaka 33 yatangije tariki 17 Werurwe 202,3 bikazageza tariki 08 Ukuboza mu 2024.

Taylor Alison Swift wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Bad Blood’ yakoranye na Kendrick Lamar, yaciye aka gahigo nyuma y’iminsi mike Forbes imushyize ku rutonde rw’abahanzi batunze miliyari 1$, akagira umwihariko w’uko ari we muhanzi wenyine utunze aka kayabo abikesha umuziki wonyine.

Taylor Swift yaciye agahigo ko kwinjiza arenga miliyari 1$ mu bitaramo bya Eras Tour, arimo kuva mu ntangiriro z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages