Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi mike kuri X hatangiye gucaracara amashusho y’uyu muhanzikazi arimo n’ayo yambaye ubusa.
Nyuma y’amasaha make ubuyobozi bwa X bwatangaje ko bugiye gukuraho aya mashusho yose yakozwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano, ndetse konti yayashyizeho igafatirwa ibihano.
Aya mashusho yasibwe hashize amasaha 17 asakaye ahantu hose ku buryo yarebwe na miliyoni 45 mbere y’uko isibwa na X. Ikipe y’abahanga mu by’ikoranabuhanga yayakoze yabiteyemo urwenya mu biganiro byo mu matsinda yo kuri Telegram, bibazaga ukuntu bakoze ifoto bakayisangiza abakurikira Taylor Swift none igikuba kikaba cyacitse.
Ntabwo Taylor Swift yigeze agira icyo avuga kuri iki kibazo cyo kumwinjirira bagasakaza ifoto imeze nka we atambaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!