00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Taylor Swift yakoze agashya aririmba indirimbo 44 mu gitaramo kimwe

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 March 2023 saa 06:46
Yasuwe :

Ubundi bimenyerewe ko umuhanzi ashobora kuririmba indirimbo 10 cyangwa 20 mu gitaramo kimwe gusa umuhanzikazi Taylor Alison Swift yakoze itandukaniro aririmba indirimbo 44 mu masaha atatu n’iminota 15 yamaze ku rubyiniro.

Aka ni agashya yakoreye mu gitaramo gitangiza urugendo rw’amezi atanu yise "Eras Tour" rumurika album enye atamuritse mu myaka itanu amaze adakora ibitaramo.

Usibye kuririmba indirimbo 44, Taylor Swift yanahinduye imyambaro yaserukanye ku rubyiniro inshuro 11.

Ni ibikorwa yasubukuye tariki ya 18 Werurwe 2023 amurika albums zirimo "Lover", "Folklore", "Evermore" na "Midnights" atashyize ahagaragara kubera Covid-19.

Uyu muhanzikazi yataramiye abakunzi be muri Leta ya Arizona mu gitaramo cy’itabiriwe n’abarenga ibihumbi 80,000 muri Arizona’s State Farm Stadium.

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 yaherukaga mu bitaramo nk’ibi mu 2018 amurika album yise ‘Reputation’.

Mbere y’uko atangira kuririmba yabwiye abakunzi be ko yari abakumbuye cyane ahitamo kuririmba indirimbo zitandukanye zikubiye kuri album 10 amaze gukora.

Uyu muhanzikazi wari witwaje ababyinnyi 16 yahereye ku ndirimbo ’Miss Americana & The Heartbreak Prince’ iri kuri album yise ‘Lover’ yasohotse mu 2019.

Ikindi cyatunguye abantu muri iki gitaramo ni uburyo Taylor Swift yinaze mu mazi mu bwogero bwari bwubatswe muri stade yoga agera muri kimwe cya kabiri abona kuririmba indirimbo ‘Lavender Haze’.

Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Look What You Made Me Do’ uyu muhanzikazi yari akikijwe n’amashusho ye atandukanye yafashwe mu bihe bitandukanye mu rugendo rwa muzika amazemo imyaka 17.

Ibi bitaramo bya Taylor Swift byakoze agashya ku rubuga rucururizwaho amatike y’ibitaramo Ticket Master dore ko agishyirwa ku isoko, ku munsi umwe hagurishijwe arenga miliyoni 2.4.

Taylor Swift yamaze amasaha atatu n'iminota 15 ku rubyiniro
Mu gitaramo gitangiza "Eras Tour" urugendo rw'amezi atanu amurika album enye, Taylor Swift yaririmbye indirimbo 44
Iki gitaramo cye cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80 muri Arizona's State Farm Stadium
Taylor Swift yari amaze imyaka itanu adakora ibitaramo
Taylor Swift yari yitwaje ababyinnyi 16
Taylor Swift yatunguye abafana yinaga mu mazi mu bwogero bwari bwubatswe muri stade
Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Look What You Made Me Do’ uyu muhanzikazi yari akikijwe n’amafoto yafotowe mu bihe bitandukanye mu myaka 17 amaze muri muzika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages