Taylor Swift ibyo yakoze ni amateka mashya kuko byaherukaga kuba mu myaka 60 ishize, icyo gihe hari mu Ugushyingo mu 1963.
Imizingo itanu ya Taylor Swift iyoboye ni “1989: Taylor’s Version”, yasohotse mu Ukwakira kwa 2023, “Midnights” yasohotse mu 2022, “Folklore” yasohotse mu 2020, “Lover” yo mu 2019 na “Speak Now” yasohotse muri Nyakanga ya 2023.
Umuhanzi waherukaga kugira imizingo ‘albums’ itanu ikunzwe kuri ruriya rutonde ni Prince wabikoze ku wa 14 Gicurasi 2016 nyuma y’uko atabarutse mu gihe Taylor Swift abikoze akiriho.
Imizingo ya Prince yashakishijwe cyane nyuma yo kwitaba Imana ikagera mu myanya itanu ya mbere ni “The Very Best of Prince”, “The Purple Rain”, “The Hits/The B-Sides”, “Ultimate” n’iyitwa “1999’’.
Billboard 200 itondeka imizingo ikunzwe igendeye ku yagurishijwe cyane, iyashakishijwe n’iyavuzweho cyane muri Leta Zunze bUumwe za Amerika.
Taylor Swift ari mu bitaramo yise ‘The Eras Tour’ biteganyijwe ko muri Gashyantare ya 2024 azabikomereza muri Australia mu Mijyi ya Sydney na Melbourne.
Uyu muhanzikazi akomeje kwigarurira imitima y’abakunda umuziki we kuko nka Spotify yerekana ko muri uyu mwaka wa 2023 ari we wumviswe cyane ‘streamed’ aho miliyoni 26.1 zateze ugutwi indirimbo ze uhereye muri Mutarama.
Iyi mibare isobanura ko uyu muhanzi wa Pop yahigitse Umuhanzi akaba n’Umuraperi Bad Bunny wari umaranye imyaka itatu iki gitinyiro cyo kwigarurira Spotify kuva mu 2020.
Bad Bunny akurikira Taylor Swift, The Weeknd ari ku mwanya wa gatatu aho abanziriza Drake na Peso Pluma.
Taylor Swift w’imyaka 33 y’amavuko, Forbes magazine imubarira ubutunzi bwa miliyoni $740 asaga miliyari 900 Frw.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!