Ikinyamakuru Billboard cyatangaje ko sosiyete y’ishoramari ya Shamrock Capital, ari yo yamugurishije izo ndirimbo kuri miliyoni 360$. Aya mafaranga ni hafi y’ayo iyi sosiyete yari yaziguzeho mu 2020.
Mu 2019, Scooter Braun wahoze ari umujyanama wa Taylor Swift ni we wabanje kugura uburenganzira ku ndirimbo ze, ubwo yari amaze kuba Umuyobozi Mukuru w’inzu y’umuziki ya Big Machine Records, ari na yo Taylor Swift yari asanzwe akoreramo.
Icyo gihe yaguze uburenganzira ku ndirimbo za Taylor Swift ziri kuri album ze esheshatu. Izo zirimo ‘Taylor Swift, ‘Fearless,’ ‘Speak Now,’ ‘Red,’ ‘1989’ hamwe na ‘Reputation’.
Uyu Braun ni we wahise agurisha uburenganzira ku ndirimbo za Taylor Swift, abugurisha na sosiyete ya Shamrock Capital. Ibi ni byo byatumye Taylor Swift na Braun bahita bareka gukorana, ndetse uyu muhanzikazi avuga ko yababajwe no kubona ibihangano bye yavunikiye bigurishwa.
Mu itangazo Taylor Swift yashyize ku rubuga rwe, yavuze ko yageze ku ntego yari yarihaye nubwo inshuro nyinshi yabigeragezaga byangaga.
Ati “Narabyifuje kandi mbigarageza imyaka 20 yose, ariko ubu noneho byabaye impamo. Indirimbo zanjye zose ziri mu maboko yanjye.”
Uyu muhanzikazi yishyuye miliyoni 360$, agura uburenganzira ku ndirimbo ze, nyuma y’igihe gito amaze kuzuza umutungo wa miliyari 1$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!