00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems ntiyifuzaga kwamamara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 September 2026 saa 01:57
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yatangaje ko nubwo yifuzaga gutera imbere mu muziki, atari yorohewe no kwamamara no kuba umuntu uhora ahanzwe amaso.

Tems wegukanye igihembo cya Grammy, yabigarutseho mu kiganiro cya “The Boost Podcast”, aho yavuze ko yamaze igihe ahisha abo bahuraga ko ari we, kuko atifuzaga kumenyekana.

Yasobanuye ko yashakaga gukomeza gukora umuziki, ariko akagumana ubuzima bwe bwite, atabaye umuntu abantu bose bamenya aho anyuze.

Yatanze urugero rw’uko yajyaga ahurira n’abantu ku kibuga cy’indege bakamumenya, ariko akabahakanira ko ari Tems.

Ati “Najyaga ku kibuga cy’indege, abantu bakambwira bati ‘Uri Tems.’”

Yavuze ko guhisha umwirondoro we byaterwaga n’ubwoba bwo kwamamara no gushaka gukomeza kubaho atagaragazwa cyane.

Ati “Nagize ubwoba bwinshi, nashakaga gukomeza ubuzima bwanjye bwite.”

Yongeyeho ati “Sinshaka guhora mpanzwe amaso.”

Uyu muhanzi yavuze ko nyuma yaje gutangira kumenyera ubuzima bwo kuba icyamamare, amaze kubona ko atagishobora guhisha ko abantu benshi bamuzi.

Mu 2018, Tems yaretse akazi ko kwamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga, yiyegurira umuziki.

Muri uwo mwaka ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere yise “Mr Rebel”.

Yarushijeho kwamamara nyuma yo kumvikana mu ndirimbo “Essence” ya Wizkid, yasohotse mu 2020.

Tems yatangaje ko atifuzaga kwamamara kwamamara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages