00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems yahagaritse igitaramo cye i Kigali atanga urwitwazo rw’ikinyoma

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 January 2025 saa 08:48
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Tems, yahagaritse igitaramo yagombaga gukorera i Kigali, mu buryo bw’igitaraganya, atanga urwitwazo rw’uko byatewe n’amakimbirane ari hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Igitaramo Tems yagombaga gukorera i Kigali cyari kuzaba ku wa 22 Werurwe 2025, ndetse amatike yari yamaze kujya hanze yanatangiye kugurwa.

Gusa kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, uyu muhanzikazi yatunguranye yandika kuri X ko igitaramo cye cyari kubera i Kigali yagihagaritse kubera amakimbirane y’u Rwanda na RDC, mu gihe intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC ari ihanganishije ihuriro ry’ingabo za RDC n’umutwe wa M23, uherutse kwigarurira Goma.

Yagize ati “Mu minsi yashize namamaje igitaramo cyanjye mu Rwanda, ntazi ko hari amakimbirane hagati y’u Rwanda na Congo. Sinigeze nifuza kugaragara nka ntibindeba ku byerekeye ibibera mu Isi, ndetse nsabye imbabazi niba byageze kuri urwo rwego. Muri make nta makuru nari mfite ku biri kuba.”

Imvugo y’uyu muhanzikazi yumvikanamo nk’urwitwazo rudafatika, kuko ibibazo biri hagati ya RDC n’u Rwanda, bimaze igihe, bituruka ku kuba Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufite ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu ubuyobozi bw’u Rwanda buhora buhakana, ahubwo rugashinja Guverinoma ya RDC gukorana n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR.

Ibyo bibazo hagati y’ibyo bihugu byombi, ntiyaba mu by’ukuri ari yo mpamvu yatuma igitaramo cye guhagarikwe kuko kuva igihe ibyo bibazo byahereye, hari abahanzi benshi b’abanyamahanga barimo n’abo muri Nigeria aho akomoka, bakoreye ibitaramo mu Rwanda kandi bikagenda neza.

Ku rundi ruhande iki gitaramo cyari kimaze igihe cyamamazwa cyari kimaze kugurwamo amatike arenga gato 270, mu gihe BK Arena hateranira abarenga ibihumbi 10, iyo na yo ikaba yaba imwe mu mpamvu yatuma uwo muhanzi agira impungenge akaba yahagarika icyo gitaramo, akitwaza impamvu z’ikinyoma.

Tems ateganya gukorera igitaramo muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2025. Azakurikizaho icyo muri Nigeria, Ghana na Kenya.

Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi ayimurikira album ye nshya yise ’Born in the wild Tems’ yakoreye i Burayi.

Tems w’imyaka 28 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Crazy things’, ’Damages’, ’Try me’, ’Fountains’ yahuriyemo na Drake n’izindi zitandukanye.

Umuhanzikazi Tems yabeshye impamvu za politike ko ari zo zatumye ahagarika igitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages