00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems yahishuye uko yagambaniwe n’abahanzi bo muri Uganda bigatuma afungwa

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 1 November 2023 saa 09:58
Yasuwe :

Temilade Openiyi umaze kubaka izina rikomeye muri muzika nka Tems avuga ko mu 2020 ubwo yari muri Uganda yatawe muri yombi yibwira ko ari imikino nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu muhanzikazi yatawe muri yombi ku wa 12 Ukuboza 2020 ari kumwe na Omah Lay nyuma yo gukorera igitaramo ahitwa Ddungu Resort, bajyanwa muri gereza ya Kitalya aho bamaze iminsi ibiri.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yagiranye na Angie Martinez kuri Power 105.1 yavuze ko ibyamubayeho bisa n’ubugambanyi yakorewe na bamwe mu bahanzi bo muri Uganda.

Yagize ati “Narafunzwe, ntabwo twarenze ku mabwiriza, bisa n’aho byari agatego cyangwa ubugambanyi. Twagiye muri Uganda aho twari dufite igitaramo hari mu gihe cya COVID-19 gusa ntabwo bari muri gahunda ya guma murugo hari hashize ukwezi bayivuyemo, ibikorwa byari byafunguwe.”

“Abateguye igitaramo bari bahawe uburenganzira, buri kimwe cyose cyari ku murongo, gusa hari abahanzi bamwe ntazi neza inshingano zabo bavugaga ko abahanzi bo muri Nigeria batari bakwiriye kugera hariya.”

Uyu muhanzikazi ubitse igihembo kimwe cya Grammy avuga ko aba polisi bamusanze muri hoteli ari kurya bamusaba kubakurikira.

Yakomeje ati “Nyuma igitaramo kirangiye abapolisi baje kundeba kuri hotel twari turi kurya basaba ko tubakurikira, umujyanama wanjye Muyiwa Awomiyi asaba ko yajyana na bo akareba ikibazo gihari, nyuma bagaruka kumfata, ndibaza nti ninde wabahamagaye, gusa nyine byari bikanganye.”

Tems avuga ko mbere atiyumvishaga ibyari bimubayeho gusa yahise yiyakira nyuma yo kubona abandi bagore bari bafungiwe muri gereza imwe.

Ati “Namaze amajoro abiri muri gereza sinabyumvaga gusa nyuma naje kwiyakira ntabwo byangoye kuko biranyorohera kwisanga ahantu ngeze.”

“Narinjiye ngeze imbere ntangira kurira ubwo bari bampaye imyenda y’imfungwa inuka cyane itanafuze, hari mu kumba gato nta kintu na kimwe cyarimo baguha icyo kwiyorosa gusa ukarara kuri sima, nahamaze iminsi ibiri, ni ukurya rimwe ku munsi nanywaga amazi gusa.”

Tems watekerezaga ko atazasohoka vuba avuga ko abagore yasanze muri gereza yatekereje ko na bo bafunzwe bazira ubusa cyangwa bafungishijwe n’abanyamafaranga.

Ibi ni ibintu byakomerekeje Tems cyane dore ko mu 2021 nabwo yabigarutseho avuga ko uyu munsi wari ukomeye cyane atizera ibyo yabonye.

Gufungwa kw’aba bahanzi byateje impagarara muri Uganda na Nigeria ndetse Bebe Cool ari mu bafashe iya mbere abasabira imbabazi, nubwo bamwe batabyemera.

Ni inkuru yateje impagarara muri Nigeria ku mbuga nkoranyambaga ndetse umubyeyi wa Muyiwa Awomiyi (umujyanama wa Tems) yagiye kureba Buhari wari Perezida i Abuja amusaba ubufasha muri iki kibazo birangira aba bahanzi barekuwe bajyanwa iwabo.

Tems avuga ko ibyamubayeho ari akagambane yakorewe n'abahanzi bo muri Uganda atamenye
Tems na Omah Lay ubwo bari bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza ya Covid-19
Tems ubwo yari mu rukiko muri Uganda
Uyu muhanzikazi avuga ko yasutse amarira akigera muri gereza nyuma yo guhabwa imyenda yambara avuga ko yanukaga cyane ndetse idafuze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages