00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems yazinutswe Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 November 2025 saa 02:39
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Temilade Openiyi wamamaye nka Tems, yagaragaje ko gufungirwa muri Uganda mu bihe icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije Isi, ari kimwe mu byatumye azinukwa kongera gutaramira muri iki gihugu.

Ibi yabivuze nyuma y’ubutumwa yashyize kuri X, abwira abakunzi be kumubaza ikibazo bashaka. Nyuma yabwo umufana yanditse amubaza impamvu adataramira muri Uganda. Ati “Ni iyihe mpamvu iri inyuma yo kutaza muri Uganda?”

Mu gusubiza uyu muhanzi yifashishije ifoto ye ari mu rukiko ubwo yari yafungiwe muri Uganda mu 2020.

Mu Ukuboza 2020 Tems na mugenzi we Omah Lay bafungiwe mu mujyi wa Kampala, nyuma yo kuhataramira mu bihe bya COVID-19, barenze ku mabwiriza yabuzaga guhura kw’abantu benshi cyangwa gukora ibitaramo. Nubwo bari batumiwe igitaramo cyabo cyari cyarenze ku mabwiriza ari na byo byatumye bafungwa.

Byatumye habaho guterana amagambo hagati y’Abanya-Nigeria n’abanya-Uganda, ndetse n’abahanzi, abafana ndetse n’abanyapolitiki babyinjiramo. Nyuma yaho Tems yavuze ko byamubabaje ndetse guhera icyo gihe yahisemo kwitandukanya na Uganda.

Nyuma yagiye ataramira mu bindi bihugu bihana imbibi n’iki gihugu, ariko muri Uganda ntarasubirayo.

Tems yazinutswe ibyo gutaramira muri Uganda kuva mu 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages