Terrence Howard aherutse gutangaza inkuru ivuga ku ruhande rubi rwa sinema mu ruganda rwo muri Amerika ruzwi nka Hollywood, avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye, atanga urugero rwe bwite aho agera aho akavuga ko Diddy na we yigeze gushaka kumusambanya.
Uyu mukinnyi wa filime yabigarutseho ubwo yari ari kuri podcast ya Patrick Bet-David yitwa “PBD Podcast” aho yavuze ko Diddy yamuhamagaye amusaba ko yamwigisha gukina filime.
Terrence avuga ko yageze kwa Diddy ariko asanga nta bikoresho byo kwifashisha amwigisha yateguye, ahubwo ngo uyu mugabo yamurebaga gusa nta kindi amubwira, nyuma amusaba gushyiramo umuziki.
Diddy yakomeje kumureba biza kurangira nta kintu gikozwe kizima.
Terrence avuga ko ubwo Diddy yamusabaga kugaruka ku kindi gihe, ari bwo yatangiye gusobanukirwa ko atari amasomo ajyanye no kwiga gukina filime yashakaga, ahubwo ko yari afite intego zo gukora imibonano mpuzabitsina na we.
Gusa Terrence yavuze ko Diddy atigeze amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi ko atamurega icyaha icyo ari cyo cyose.
Yakomeje avuga ko hari abantu benshi muri Hollywood bemera gukora ibintu bidakwiriye kugira ngo bagere ku bukire no ku buhanga. Ati “Hari abantu bemera gutakaza ubugabo bwabo kugira ngo bazamuke”.
Avuga ko ariko we atigeze yemera gukora ibyo atishimiye kugira ngo abone intsinzi.
Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangwa n’itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy kuri ibyo birego.
Inkuru ya Terrence irongera gushimangira ko muri Hollywood hari ibikorerwamo bitagaragara ku maso, kandi bishobora gushyira abantu mu kaga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, aho afungiye muri gereza y’i Brooklyn muri New York, akaba ari ho ategerereje urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 5 Mata 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!