00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Terrence Howard wamamaye i Hollywood yahishuye ko Diddy yigeze gushaka kumusambanya

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 6 April 2025 saa 07:15
Yasuwe :

Terrence Howard wamenyekanye muri sinema muri Amerika, yavuze ko Diddy kuri ubu uri mu buroko aho akurikiranyweho ibyaha byerekeye gusambanya abagabo n’abagore ku gahato, na we yigeze gushaka kumusambanya ariko agakubita igihwereye.

Terrence Howard aherutse gutangaza inkuru ivuga ku ruhande rubi rwa sinema mu ruganda rwo muri Amerika ruzwi nka Hollywood, avuga ko yahuye n’ibibazo bikomeye, atanga urugero rwe bwite aho agera aho akavuga ko Diddy na we yigeze gushaka kumusambanya.

Uyu mukinnyi wa filime yabigarutseho ubwo yari ari kuri podcast ya Patrick Bet-David yitwa “PBD Podcast” aho yavuze ko Diddy yamuhamagaye amusaba ko yamwigisha gukina filime.

Terrence avuga ko yageze kwa Diddy ariko asanga nta bikoresho byo kwifashisha amwigisha yateguye, ahubwo ngo uyu mugabo yamurebaga gusa nta kindi amubwira, nyuma amusaba gushyiramo umuziki.

Diddy yakomeje kumureba biza kurangira nta kintu gikozwe kizima.

Terrence avuga ko ubwo Diddy yamusabaga kugaruka ku kindi gihe, ari bwo yatangiye gusobanukirwa ko atari amasomo ajyanye no kwiga gukina filime yashakaga, ahubwo ko yari afite intego zo gukora imibonano mpuzabitsina na we.

Gusa Terrence yavuze ko Diddy atigeze amukorera ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kandi ko atamurega icyaha icyo ari cyo cyose.

Yakomeje avuga ko hari abantu benshi muri Hollywood bemera gukora ibintu bidakwiriye kugira ngo bagere ku bukire no ku buhanga. Ati “Hari abantu bemera gutakaza ubugabo bwabo kugira ngo bazamuke”.

Avuga ko ariko we atigeze yemera gukora ibyo atishimiye kugira ngo abone intsinzi.

Kugeza ubu, nta gisubizo kiratangwa n’itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy kuri ibyo birego.

Inkuru ya Terrence irongera gushimangira ko muri Hollywood hari ibikorerwamo bitagaragara ku maso, kandi bishobora gushyira abantu mu kaga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Diddy yatawe muri yombi ku wa 16 Nzeri 2024, aho afungiye muri gereza y’i Brooklyn muri New York, akaba ari ho ategerereje urubanza rwe ruzaburanishwa ku wa 5 Mata 2025.

Diddy amaze iminsi afunzwe aho akurikiranyweho gusambanya abagabo n'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages