00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Terrence Howard yahawe amahirwe yo gukundana na Beyoncé ayatera inyoni

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 12 March 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime, Terrence Howard yatangaje ko yigeze kubona amahirwe yo gukundana na Beyoncé bimwe byagombaga kuvamo n’umubano, ariko ayo aza kumuca mu myanya y’intoki areba.

Uyu mugabo wavutse mu 1969 yavuze ko mbere y’uko habaho ‘couple’ ya Beyoncé na Jay-Z harikubaho Beyoncé na Terrence Howard.

Terrence Howard mamaye muri filime nka Iron Man, Hustle & Flow n’izindi, yabigarutseho mu gace k’ikiganiro cya “PBD Podcast” aherutse kugirana na Patrick Bet-David.

Uyu mukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’indirimbo yavuze ko yari kuba yarakundanye na Beyoncé agitangira umuziki.

Icyakora byarangiye uyu mugabo wavukiye muri Chicago muri Leta ya Illinois ahisemo, gukundana na mugenzi wa Beyoncé babanaga mu itsinda rya Destiny’s Child, ryamamaye cyane. Icyakora ntabwo Terrence Howard yigeze atangaza izina rye.

Ati “Urabizi, nagize amahirwe yo kuba nakundana na Beyoncé mu bihe byo hambere. Twagiranye ikiganiro ariko birangira tuvuze ku wundi mukobwa wo muri Destiny [’s Child].”

Destiny’s Child yamenyekanye cyane nyuma yo gutangirizwa i Houston muri Leta ya Texas. Yatangijwe na Beyoncé, Kelly Rowland, LeToya Luckett na LaTavia Roberson. Nyuma Luckett na Roberson baje kuva muri iri tsinda, basimbuzwa na Michelle Williams na Farrah Franklin.

Bidatinze Franklin na we yarivuyemo, basigara ari batatu ari na ko bakomeje gukorana.

Howard yibukije ibihe yagiranye na Beyoncé mu bihembo bya BET Awards muri 2005. Icyo gihe yahujwe na Beyoncé ku rubyiniro rw’iri tsinda ubwo bari bari mu gitaramo bafatanya kuririmba indirimbo “Cater 2 U,” yari yasohotse muri uwo mwaka.

Cater 2 U ni iya kane kuri album “Destiny Fulfilled” ya nyuma iri tsinda ryakoranye rigahita ritandikana burundu.

Ati “Ndibuka Beyoncé anyitegereza cyane. Ntekereza ko ari yo mpamvu yampisemo ngo mbyine kuriya, igihe yantunguraga akambyinisha muri BET Awards. Yanyerekaga icyo nabuze.”

Uyu mukinnyi wa filime wanamamaye muri filime zitwa ‘Best Man’ na ‘Empire’ yemeye ko hari igihe cyageze agakururwa n’uyu muhanzi ndetse akaniyumvamo urukundo kuri we mbere y’uko akundana na Jay-Z.

Howard afite umuryango w’abana batanu yabyaye ku bagore bane batandukanye.

Terrence Howard yirangayeho kuri Beyoncé ariko asaba urukundo mugenzi we babanye mu itsinda rya Destiny's Child

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages