Yakuze yiyumvamo cyane gukina umupira ndetse yaciye muri Bayern Münich, akibyiruka yiyumvagamo abahungu kurusha abakobwa ‘kubera stress bagira’, by’akarusho yakundaga kwambara nk’abahungu ari nacyo cyamukurikiranye ubu bamwe bakaba bamwibeshyaho bakeka ko ‘ari umusore’.
Ibi, Teta Babo[ubusanzwe witwa Teta Barbara] arabyishimira kuko “Ntabwo nkunda ko umuntu untereta, biranshimisha kubona abahungu bashyira intera hagati yanjye na bo, biranshimisha kuba abantu bankekamo ko ndi umuhungu, bituma abo bantereta batangeraho.”
Uyu mukobwa amaze imyaka itatu yinjiye mu muziki, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yakoranye na Urban Boyz bise ‘Ich Liebe Dich’, bisobanuye ‘Ndagukunda’ mu Kinyarwanda. Yavukiye mu Rwanda ariko ahita ajya kuba mu Budage ari naho yiga . Nyina ni Umunyarwandakazi naho se akaba Umudage.
Babo w’imyaka 17 y’amavuko aririmba Ikinyarwanda kivanzemo Ikidage. Ni umu- métisse uvuka ku munyarwandakazi naho se akaba umudage. Uko asa bituma bamwe bamutangarira iyo bamubonye ndetse hakaba abamwikangamo umuzungu uzi kuvuga Ikinyarwanda gusa avuga ko yiyumva nk’Umunyarwanda cyane akaba ari nayo mpamvu amaso ye ayahanze u Rwanda mu cyerekezo cy’umuziki we.
Ati “Ikidage ntabwo kiryoshye, na album ndi gukora ubu muzumvamo Ikinyarwanda cyane. Nashatse ko abashuti banjye bo mu Budage bumva ibyo ndirimba, ikindi ndashaka kuba umuhanzi uzwi mu muziki ariko w’Umunyarwanda, niyumvamo u Rwanda.”
Yongeyeho ko album ari gutegura izasohora amwe mu mabanga y’ubuzima bwe harimo ubuzima bushya bw’urukundo arimo ndetse ngo hari n’undi muntu azahishura udasanzwe.
Ati “Izina ntabwo ndarimenya, ariko igizwe n’indirimbo z’urukundo, iz’ibirori no kwishima, ikindi kuri iyi album hariho ibanga rinini. Ni ku mukunzi wanjye, harimo n’uwundi muntu ntavuga.”
Teta yahishuye byeruye ko noneho ari mu rukundo mu gihe hari benshi bamwibeshyagaho bakamwitiranya n’abahungu. Ati “Mfite umukunzi, ni umuntu umeze ukundi kuntu, ntabwo ameze nk’utundi duhungu ngo anywa nzoga cyangwa ngo turasohoka, aratandukanye cyane.”
Yongeyeho ati “Ndi umuntu ukundana, umuryango wanjye wampaye urukundo, ntabwo nigeze mbona abantu bashwana, niyo mpamvu ahanini nkunda kuririmba ibyerekeye urukundo. Kera naririmbaga urukundo kuko nabonaga ukuntu papa na mama bameranye ariko ubu nanjye mfite umukunzi, narakuze rero.”
Teta Babo arateganya kuzakora igitaramo kinini mu Rwanda mu gihe azaba agiye kumurika album ye ya mbere mu muziki gusa ntarashyira ahabona amatariki.



















TANGA IGITEKEREZO