00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana yasohoye amashusho y’indirimbo ‘VELO’ nk’impano y’ubunani ku bakunzi be

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 1 January 2016 saa 10:52
Yasuwe :

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2016 nibwo umuhanzikazi Teta Diana yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “VELO”, yibanda cyane ku butumwa bwagenewe abasore n’inkumi bashyira imbere amafaranga kurusha urukundo.

Teta yasohoye aya mashusho nk’impano y’ubunani yageneye Abanyarwanda by’umwihariko abakunzi b’ibihangano bye nk’uko yari yarabibasezeranyije.

Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, Teta yabanje kwifuriza abakunzi be Umwaka mushya muhire wa 2016 arangije abibutsa ko aho imfura zisezeraniye ariho zihurira bityo akaba yasohoje ibyo yari yarabemereye.

Yagize ati, “Mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire, uzababere uw’imigisha; aho imfura zisezeraniye rero ni ho zihurira; mwarabinsabye none ndabikoze;ubu amashusho y’indirimbo ‪VELO ‬nayashyize hanze. Iyi ndirimbo ikaba ari yo mpano mu byo mfite nabageneye.”

Teta Diana mu ndirimbo Velo

Muri iyi ndirimbo VELO, Teta agaruka ku rukundo rw’abakobwa n’abahungu b’iki gihe bashyira imbere ubutunzi ndetse no kwirarira kurusha urukundo ruzira uburyarya.

Byinshi mu byo Teta aririmba muri iyi ndirimbo, yagerageje kubigaragaza muri aya mashusho yakozwe na Meddy Saleh abifashijwemo n’umunyarwenya Micheal ku buryo nutumva ururimi rw’ikinyarwanda abasha kureba iyi ndirimbo agasobanukirwa n’ubutumwa burimo.

Nyuma y’iyi ndirimbo, Teta Diana arateganya gukomeza gushyira hanze ibikorwa bye byinshi ndetse akaba yizeye ko uyu mwaka mushya wa 2016 atangiye uzaba uw’imigisha n’iterambere kuri we.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages