00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Sandra yahinduye umuvuno mu birori by’abambaye umutuku yabyukije

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 July 2026 saa 01:48
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka myinshi atabitegura, Teta Sandra yongeye gutangaza ko agiye gukora ibirori by’abambaye umutuku, ariko kuri iyi nshuro ahindura uburyo byakorwagamo, kuko bitazongera kubera mu kabari nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Teta Sandra yavuze ko yashingiye ku kuba imyaka igenda ishira ahindura imitekerereze, bityo akaba yarahisemo ko ibi birori bizajya bihuza abantu basangira aho kuba ibirori byo mu tubari.

Ati "Uko imyaka igenda yiyongera, umuntu agenda ahindura imyumvire. Kuri iyi nshuro nabikuye mu tubari, ahubwo ndashaka ko bihuza abantu bagiye gusangira."

Ibi birori yise ’The Red Reign Brunch’ biteganyijwe kubera muri Latitude 0 Degrees i Kampala ku wa 30 Kanama 2026.

Teta Sandra yongeye kubitegura nyuma y’imyaka umunani yari ishize atabikora, kuko aheruka kubitegura mu 2018 ubwo byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ’Teta All Red Party’ yari mu birori byitabirwaga n’abatari bake, by’umwihariko ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro.

Nyuma y’ibyo birori byo mu 2018, Teta Sandra yimukiye muri Uganda, aho yakomereje ibikorwa bye ndetse anatahangirira urugendo rw’urukundo na Weasel, basanzwe bafitanye abana babiri.

Uretse kuba Weasel ari umugabo we, Teta Sandra kuri ubu anamufasha nk’umujyanama mu bya muzika.

Teta Sandra agiye gusubukurira ibi bitaramo muri Uganda aho asigaye atuye
Sandra Teta yatumiraga abafite amazina akomeye, aha yari yatumiye Huddah Monroe
Hari ubwo Teta Sandra yateguye ibirori by'abambaye imituku abitumiramo Vanessa Mdee wari ugezweho mu Karere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages