Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga 2013 hasojwe amarushanwa muri Stade Ntoya y’i Remera hazasojwe amarushanwa yo kubyina yitwa “Dundastar Talent Search”.
Dore urutonde rw’abayatsinze;
Teta Kananga, w’imyaka 21, umunyeshuri muri Mt. Kenya University yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’abaririmbyi.
Jean Luc Ishimwe, yegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cyo cy’abyina ku giti cyabo.
Snipers Crew, nabo begukana umwanya wa mbere mu matsinda abyina.
Urubuga rwa The New Times dukesha iyi nkuru rwanditse ko benshi mu bari bitabiriye igitaramo gisoza aya marushanwa bari abanyeshuri bari baje gushyigikira bagenzi babo bahatanaga muri iri rushanwa.
Robert Ndungutse, umwe mu bateguye aya marushanwa avuga ko bifuza ko umwaka utaha yazagera hose mu Rwanda ntajye abera mu Mujyi wa Kigali gusa.
Abateye inkunga iri rushanwa ni National Youth Council, MTN, Rwandair, The Newtimes, Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).



















TANGA IGITEKEREZO