00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tetema ya Rayvanny na Diamond yakomanyirijwe muri Kenya

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 August 2019 saa 09:53
Yasuwe :

Indirimbo Tetema ya Rayvanny afatanyije na Diamond bo muri Tanzania, yahagaritswe gucurangirwa mu ruhame no mu bitangazamakuru byo muri Kenya bitewe n’amagambo yamamaza ubusambanyi arimo.

Ibi byatangajwe na Dr Ezeckiel Mutua uyobora ikigo gishinzwe kugenzura ikwirakwizwa ry’amashusho muri Kenya, wavuze ko iyi ndirimbo yuzuyemo ibiteye isoni.

Uretse "Tetema", yatangaje ko n’indirimbo yitwa “Wamlambez" ya Sailors itemerewe gucurangirwa mu ruhame, aboneraho anenga abayobozi bazibyina aho kuzamagana.

Ati “Tetema na Wamlembez ntizemerewe gucurangirwa hanze y’utubyiniro n’utubari. Birababaje kubona hari n’abayobozi baririmba bakanabyina ubusambanyi ku mugaragaro. Amagambo arimo ni umwanda ntabwo akwiye kumvwa n’abantu barimo n’abana. Izi ndirimbo ni urukozasoni.”

Tetema imaze iminsi ikunzwe cyane yagiye icurangwa mu bikorwa bitandukanye byabaga byahuje abaturage n’abayobozi.

Iyi ndirimbo yagiye hanze muri Gashyantare yakunzwe n’abatari bake haba muri Tanzaniya no hanze yayo. Iracurangwa mu tubyiniro n’ibindi birori bitandukanye, ku buryo imaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 27 kuri YouTube.

Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakunze gushyirwa mu majwi ko indirimbo ze nyinshi ziba ziganjemo ibiteye isoni gusa.

“Mwanza” nayo yakoranye an Rayvanny yakomanyirijwe muri Tanzania bitewe n’amagambo arimo. Ubu ntiyemerewe kuyiririmbira muri iki gihugu.

Reba Tetema ya Rayvanny na Diamond

Reba Wamlembez ya Sailors


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages