00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teyana Taylor na Aaron Pierre batandukanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 December 2025 saa 05:38
Yasuwe :

Umuhanzikazi n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Teyana Taylor na mugenzi we Aaron Pierre batandukanye nyuma y’amezi make bari bamaze bakundana.

Aya makuru y’itandukana yatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, mbere y’uko yemezwa n’abantu ba hafi y’aba bombi bavuga ko buri wese yafashe inzira ye, nubwo impamvu y’itandukana itaratangazwa.

Ibi bibaye mu gihe Teyana Taylor ari mu bihe byiza mu mwuga we, kuko ari mu bahataniye igihembo cya Golden Globe nk’umukinnyi wagaragaye neza nk’uwafashije abandi (Supporting actress) muri “One Battle After Another.”

Ni mu gihe Aaron Pierre we afite imishinga ikomeye iri imbere, irimo filime nshya ya Star Wars yiswe “Star Wars: Starfighter” azakinamo na Ryan Gosling, ndetse n’uruhererekane rwa filime za DC Studios na HBO rwiswe ‘Lanterns.’

Taylor na Pierre batangiye kuvugwaho urukundo mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma yo kugaragara bombi mu birori bya Fifteen Percent Pledge Gala byabereye i Los Angeles muri Gashyantare.

Nyuma y’aho, bongeye kugaragara bari kumwe mu birori bya Vanity Fair Oscar Party, ndetse Pierre aza no kugaragara mu mashusho yamamaza album ya Taylor yo mu 2025 yiswe “Escape Room” aho bagaragaye basomana.

Muri Kamena 2025, Taylor yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko bari mu rukundo, mu butumwa bwari bugenewe kwizihiza isabukuru ya Pierre y’imyaka 31, yongeraho amafoto yafashwe mu birori byo kuyizihiza.

Iri tandukana rije mu gihe nubundi hari hashize iminsi Teyana Taylor atandukanye na Iman Shumpert wahoze ari umukinnyi wa NBA. Aba bombi bashakanye kuva mu 2016 kugeza mu 2024.

Uyu mugore ari kwitegura kwitabira ibirori bikomeye by’ibihembo bya sinema, harimo ibya Golden Globes ndetse hari n’amakuru avuga ko ashobora guhatana muri Oscar.

Aba bombi bari bamaze igihe kitari kinini cyane bakundana
Bombi bari bagaragaye bwa mbere barikumwe muri Gashyantare uyu mwaka
Teyana Taylor na Aaron Pierre batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages