The Ben wagombaga kuba yari yagiye mu gitondo cyo ku wa 15 Gicurasi 2025, yaje kugira ibibazo by’itike y’indege bituma urugendo rwe rusubikwa aza kugenda mu ijoro, bituma ikiganiro cye n’abanyamakuru gisubikwa kikimurirwa kuri uyu wa 16 Gicurasi 2025.
Akigera i Kampala, The Ben yakiriwe n’abateguye igitaramo, biyongeraho itsinda ry’abo basanzwe bakorana bari bageze muri Uganda mu gitondo cy’uwo munsi barimo n’umurinzi we ‘Yantare’.
Element EléeeH na Symphony Band izamucurangira, byitezwe ko bagera i Kampala kuri uyu wa Gatanu.
Uretse aba bahanzi bazaba baturutse mu Rwanda, iki gitaramo kizanitabirwa n’abandi barimo Irene Ntale, Ray G, DJ Spinny na Omarioo uzaba aturutse muri Tanzania.
Kizayoborwa na MC Mariachi mu gihe hazaba hari n’abanyarwenya barimo Maulana na Reign na Dr Hilary Okello.
Kwinjira muri iki gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel, ni ibihumbi 150 UGX (agera ku bihumbi 60 Frw) , ameza azaba ateye muri VIP azaba agura ibihumbi 400 UGX ( agera ku bihumbi 160 Frw) na ho ameza yicaraho abantu umunani azaba agura miliyoni 3 UGX ( agera kuri miliyoni 1,2 Frw)



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!