Abahanzi babonetse ku rutonde rw’ibanze rw’abahataniye HiPipo Music Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatandatu ni Bruce Melody, Knowless, Charl&Nina, Dj Pius, Urban Boyz, The Ben, Meddy, Jody, Yverry, Buravan, Christopher, Kid Gaju na Tom Close.
The Ben uri mu bahanzi ba mbere bigaragaje cyane mu mwaka wa 2017 yatoranyijwe mu byiciro byinshi kurusha abandi, ari muri bitanu harimo n’igikomeye cyane cy’indirimbo ifite amashusho meza mu Karere ahuriyemo n’abahanzi Diamond, Sauti Sol, Eddy Kenzo, Harmonize, Rich Mavoko n’abandi bafite amazina yihagazeho.
The Ben wanabonetse mu cyiciro cy’indirimbo nziza yahuriweho n’abahanzi muri Afurika y’Uburasirazuba amanota yayaheshejwe na ‘Habibi’ iri mu zakunzwe bikomeye ndetse na ‘Binkolera’ yaririmbanye na Sheebah wo muri Uganda.
Indirimbo ’Thank You’ yahuje The Ben na Tom Close nayo iri mu zakunzwe cyane mu mwaka wa 2017 mu Rwanda. Uyu muhanzi kandi ari mu cyiciro cy’indirimbo nziza ifite amashusho mu zakozwe n’Abanyarwanda kubera ’Habibi’.
Meddy na we yabonetse mu byiciro bine, we na na The Ben ni bo banyarwanda bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza muri Afurika y’Uburasirazuba, yaheshejwe itike na ‘Ntawamusimbura’ yasohoye muri Mutarama 2017.
Mu bihembo biheruka gutangwa Charly na Nina bahawe bahawe igihembo cy’indirimbo y’umwaka kubera ‘Indoro’ bakoranye na Farious. Aba bakobwa bongeye kuboneka muri HiPiPo.
Abahataniye ibihembo bya HiPipo Music Awards batangajwe hagati y’itariki ya 20-22 Ukuboza 2017. Ubuyobozi butegura ibi bihembo byatangaje ko bizatangwa mu muhango ukomeye uzabera muri Kampala Serena Hotel kuwa 17 Werurwe 2018.
Ibyiciro birimo abahanzi bo mu Rwanda:
EAST AFRICA BEST VIDEO:
a. Diamond Platnumz – Eneka
b. Eddy Kenzo – Jubilation
c. Harmonize X Rich Mavoko - Show Me
d. Juliana Kanyomozi – I’m Still Here
e. Meddy - Ntawamusimbura
f. Sauti Sol Feat Patoranking – Melanin
g. Sheebah Karungi – The Way
h. The Ben – Habibi
i. Wcb Wasafi Artists - Zilipendwa
j. Willy Paul & Alaine - I Do
EAST AFRICA BEST BREAKTHROUGH ARTIST:
a. Ben Pol [TZ]
b. Bruce Melodie [RW]
c. Darassa [TZ]
d. Lydia Jazmine [UG]
e. Meddy [RW]
f. Nyashinski [KE]
g. The Band BeCa [KE]
h. The Ben [RW]
i. Ykee Benda [UG]
BEST ZOUK SONG:
a. Fille - Nakupenda (I Love You)
b. Geosteady - Tokendenza
c. Geosteady Ft Charly & Nina - Owooma
d. Lydia Jazmine – Nkubanja
e. Maurice Kirya - Go Insane
f. Rema - Yo Sweet
g. Zanie Brown – Muyaye
BEST EAST AFRICAN COLLABO
a. Avril Ft A PASS – Babiee [UG/KE]
b. Bahati Ft Eddy Kenzo - Barua Kwa Mama [KE/UG]
c. Buravan Ft. AY - Just a Dance [RW/TZ]
d. Geosteady Ft. Charly & Nina – Owooma [UG/RW]
e. NAVIO Ft King Kaka – Throne [UG/KE]
f. Rabadaba Ft Jody – Body [UG/RW]
g. Sheebah Ft. The Ben – Binkolera [UG/RW]
h. Willy Paul Ft Rayvanny – Nikungushe [KE/TZ]
SONG OF THE YEAR RWANDA
a. Bruce Melodie – Ikinya
b. Butera Knowless - Winning team
c. Charly & Nina - Face to Face
d. Christopher – Simusiga
e. Deejay Pius - Wabulila Wa
f. Kid Gaju - Kami Ft. The Ben
g. Meddy - Slowly
h. The Ben ft. Tom Close - Thank You
i. Urban Boysz – Mama
j. Yvery - Nkuko Njya Mbirota
RWANDA VIDEO OF THE YEAR:
a. Butera Knowless - Uzagaruke
b. Charly & Nina – Zahabu
c. Meddy - Ntawamusimbura
d. The Ben - Habibi



















TANGA IGITEKEREZO