00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Knowless na Christopher bagarutse ku mahitamo yabo yo kwamamaza Perezida Kagame

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 9 July 2024 saa 01:06
Yasuwe :

Abahanzi bakomeje gutanga umusanzu wabo mu gususurutsa no kugeza ubutumwa ku Banyamuryango ba RPF Inkotanyi abo bahuriye hirya no hino mu gihugu mu bwikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’Abadepite bifuza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Abahanzi barimo Butera Knowless, Christopher na The Ben ni bamwe mu baherekeje Paul Kagame ubwo yari mu gikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Nyagatare na Kayonza.

Aba bahanzi bavuga ko bahisemo gushyigikira Paul Kagame kubera ko bumva bakimukeneye cyane ngo akomeze ayobore Igihugu nyuma y’iterambere babonye amaze kubagezaho mu ngeri zitandukanye harimo n’uruganda rw’imyidagaduro.

Knowless Butera avuga ko ashyigikiye Paul Kagame kubera ko yabahaye ubuzima ndetse ababera icyitegererezo ku byo bifuza kugeraho.

Ati “Impamvu nzatora Paul Kagame ni uko yaduhaye ubuzima, aduha umurongo ngenderaho, abari abana barakuze, ikinyabupfura n’uburere tutabonye ku babyeyi twagikuye kuri we.”

The Ben abona Abanyarwanda bagikeneye kuyoborwa na Paul Kagame kuko ari igisobanuro cy’iterambere ry’u Rwanda n’ubumwe bwabo.

Ati “Nzatora Paul Kagame kubera ko mbona ari ubusobanuro bw’u Rwanda rwiza, ni ubusobonuro bw’ubumwe bw’abanyarwanda , iterambere muri make navuga nti turamushaka cyane , abanyarwanda dufite impamvu zirenga ibihumbi zituma twifuza kumugumana.”

Christopher uherutse gukora indirimbo yise “Nzakomeza ntsinde” ayitura Paul Kagame avuga ko yahisemo kumushyigikira kubera iterambere yagejeje ku Banyarwanda ndetse atibagiwe n’uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Ati “Ni ishema rikomeye cyane kuba ku ruhande rwe. Nanjye nk’umuhanzi dufite byinshi twagejejweho nawe, twirirwa tuzenguruka Isi, dukora ibitaramo, twateye imbere tuva mu bukene dusigaye dufasha n’abandi kuzamura impano kuza ahangaha rero ni ishema rikomeye cyane.”

Aba bahanzi kimwe n’abandi Banyarwanda bategereje itariki ya 15 Nyakanga 2024, umunsi w’amatora ku bari imbere mu gihugu , naho abari hanze yacyo bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024 bakitorera Perezida wa Repubulika ndetse n’abo babona bakwiriye kujya mu nteko ishinga amategeko.

Ibikorwa byo kwamamaza Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu biri kugendana n’ibyo kwamamaza abakandida ku myanya y’Abadepite bizarangira ku wa 13 Nyakanga 2024.

Butera Knowless avuga ko uburere n'ikinyabupfura batabonye ku babyeyi bagikuye kuri Perezida Kagame
Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu akaba na Chairman wawo, Paul Kagame
Christopher Muneza yahisemo gushyigikira Perezida Kagame nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rwagezeho mu ngeri zose harimo n'ubuhanzi
The Ben avuga ko gutora Perezida Kagame ari igisobanuro cy'iterambere ry'u Rwanda n'ubumwe bw'abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages