00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Masamba, Tonzi bafatanyije na Mecky Kayiranga mu ndirimbo ye ’Dusohoze Ikivi’

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 27 April 2019 saa 07:32
Yasuwe :

Abahanzi batandukanye barimo abakunzwe mu ngeri zitandukanye z’umuziki, bahuriye mu ndirimbo imwe yiswe “Dusohoze Ikivi” irimo ubutumwa bukangurira abanyarwanda kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi ndirimbo ni iya Mecky Kayiranga ariko yifashishije abandi bahanzi barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aime Uwimana, Phiona Mbabazi, Didier Ntwali, Bahati Alphonse, Jean Jacques Djakobo na Aaron Niyitunga ari nawe wayitunganyije.

Isohotse mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu.

Mecky Kayiranga wazanye igitekerezo cy’iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko igaragaza ko nubwo u Rwanda rwaciye mu bihe by’icuraburindi, rwanabashije kwiyubaka.

Yagize ati “Ni indirimbo ivuga ko u Rwanda rwavuye ahabi ariko rukaba ari icyitegererezo, kubera ko abana barwo babaye nka ya mashami yashibutse ku giti cy’umuzabibu akera imbuto amagana, hatitawe ku bicantege cyangwa ibigoye bihari”.

Asaba ko ‘buri munyarwanda uriho uyu munsi yarakwiye kusa ikivi, yari akwiye guharanira ko Jenoside itazongera, gukunda u Rwanda n’abarutuye bikaba intego’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages