Iyi ndirimbo ni iya Mecky Kayiranga ariko yifashishije abandi bahanzi barimo The Ben, Masamba Intore, Tonzi, Aime Uwimana, Phiona Mbabazi, Didier Ntwali, Bahati Alphonse, Jean Jacques Djakobo na Aaron Niyitunga ari nawe wayitunganyije.
Isohotse mu gihe abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu.
Mecky Kayiranga wazanye igitekerezo cy’iyi ndirimbo yabwiye IGIHE ko igaragaza ko nubwo u Rwanda rwaciye mu bihe by’icuraburindi, rwanabashije kwiyubaka.
Yagize ati “Ni indirimbo ivuga ko u Rwanda rwavuye ahabi ariko rukaba ari icyitegererezo, kubera ko abana barwo babaye nka ya mashami yashibutse ku giti cy’umuzabibu akera imbuto amagana, hatitawe ku bicantege cyangwa ibigoye bihari”.
Asaba ko ‘buri munyarwanda uriho uyu munsi yarakwiye kusa ikivi, yari akwiye guharanira ko Jenoside itazongera, gukunda u Rwanda n’abarutuye bikaba intego’.



















TANGA IGITEKEREZO