00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bongerewe mu bitaramo ‘Spinny&Friends’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 July 2026 saa 04:36
Yasuwe :

The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka bari mu bahanzi bakomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bongewe mu bitaramo ‘Spinny&Friends’ byateguwe na DJ Spinny bikaba bitegerejwe kubera i Gahanga ku wa 18-19 Nyakanga 2026.

Ibi bitaramo biteganyijwe kubera ku kibuga cya Cricket i Gahanga bizatangira ku wa 18 Nyakanga 2026 ahazatarama abahanga mu kuvanga imiziki nka

Kabza De Small wo muri Afurika y’Epfo uzaba ari umushyitsi mukuru n’abandi barimo Sheilah Gashumba, Selector Jay, Fem DJ, DJ Marnaud, DJ Inno, na Joxy Parker.

Uretse umuziki, ku wa 19 Nyakanga 2026 hategerejwe igitaramo cyahujwe no kwerekana umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi iki kikaba aricyo cyongewemo The Ben, Elijah Kitaka na Mike Kayihura.

DJ Spinny yabwiye IGIHE ko mu rwego rwo kwishimana n’abakunzi b’umuziki banareba umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi, abazagura amatike y’umunsi wa mbere bazabasha kwinjira ku munsi wa kabiri nta kindi kiguzi baciwe.

Ati "Hari abaguze amatike bashaka aho kuzarebera igikombe cy’Isi, abazaba bafite ay’umunsi wa mbere bazajya baba bemerewe kureba umunsi wa kabiri nta kindi kiguzi. Icyakora uzaba ataguze itike y’umunsi wa mbere we bizamusaba kwishyura kugira ngo arebe umunsi wa kabiri."

Ni ku nshuro ya kabiri DJ Spinny azaba ateguye iki gitaramo kuko icya mbere yagikoze mu 2025 ubwo yizihizaga imyaka icumi amaze mu muziki, icyo gihe akaba yaragikoreye muri Uganda ndetse no mu Rwanda.

Ubushize ubwo yataramiraga i Kigali yari yatumiye abantu batandukanye barimo Blue Aiva wo muri Afurika y’Epfo, Sheilah Gashumba wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

Nubwo imvura isa n’iyabavangiye ariko cyari igitaramo ubona ko giteguye neza ndetse ubwitabire buri hejuru muri Zaria Court aho cyabereye.

DJ Spinny amaze kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki muri Uganda, akaba na nyir’akabyiniro kitwa Mezo Noir kari mu tugezweho mu Mujyi wa Kampala.

Yavukiye i Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).

Abazagura amatike y'umunsi wa mbere w'iki gitaramo, bahawe amahirwe yo kureba uwa kabiri badaciwe ikindi kiguzi
Umunsi wa mbere w'iki gitaramo watumiwemo abahanga mu kuvanga imiziki banyuranye
Umunsi wa kabiri wa ‘Spinny&Friends’ wongewemo abarimo The Ben, Mike Kayihura na Elijah Kitaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages