Iki gitaramo kizabera ahitwa Festival Arena tariki 15 Ugushyingo 2019, kiyiborwe na Bank W wamamaye mu muziki wo muri Nigeria.

Muri iri serukiramuco hazaririmbamo abandi bahanzi bakomeye barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia na Nandy.

Iki gitaramo kizabimburirwa n’ibindi birimo ikizabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 10 Kanama 2019 n’ikindi kizabera i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kanama 2019.

The Ben niwe muhanzi wa mbere ukomoka mu Rwanda witabiriye iri serukiramuco rimaze kuba ubukombe muri Afurika no hanze yayo kuko ryitabirwa n’ibihangange.

Fine Girl ni indirimbo ya The Ben igezweho muri iki gihe

Iserukiramuco rya One Africa Music Fest rizaba ririmo ibyamamare muri Afurika
Iserukiramuco rya One Africa Music Fest rizaba ririmo ibyamamare muri Afurika
The Ben ni we munyarwanda wa mbere uririmbye muri One Africa Music Fest
The Ben ni we munyarwanda wa mbere uririmbye muri One Africa Music Fest