00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na bagenzi be bihaye umwitangirizwa wo kwambutsa imipaka umuziki w’u Rwanda

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 9 January 2015 saa 03:24
Yasuwe :

The Ben n’abahanzi bahuriye muri Press One ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyemeje gukora iyo bwabaga umuziki nyarwanda ukamamara mu mahanga ndetse n’abawukora bakaboneraho kwigaragaza nk’abashoboye u Rwanda ntiruhore munsi y’ibindi bihugu.
Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE, yatangaje ko we na bagenzi be bahuriye muri Press One , K8 Kavuyo, Meddy, Producer Cedru n’abandi bashya bagiye kwinjiramo barimo Princess Priscillah na MYP wahoze muri KGB, ngo bafite intego yo (…)

The Ben n’abahanzi bahuriye muri Press One ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biyemeje gukora iyo bwabaga umuziki nyarwanda ukamamara mu mahanga ndetse n’abawukora bakaboneraho kwigaragaza nk’abashoboye u Rwanda ntiruhore munsi y’ibindi bihugu.

Mu kiganiro The Ben yagiranye na IGIHE, yatangaje ko we na bagenzi be bahuriye muri Press One , K8 Kavuyo, Meddy, Producer Cedru n’abandi bashya bagiye kwinjiramo barimo Princess Priscillah na MYP wahoze muri KGB, ngo bafite intego yo kuzahura ireme ry’umuziki nyarwanda no kuwambutsa imbibe.

Ibi byose ngo bizagerwaho uhereye muri uyu mwaka wa 2015 ari na wo bateganyamo ibikorwa byinshi.

Yagize ati “By’umwihariko navuga ko uyu mwaka wa 2015 ari umwaka udasanzwe. Ni umwaka umuziki igiye gukorwa ku rwego Abanyarwanda bazishimira ndetse n’amahanga agomba kumenya ko u rufite abahanzi bafite impano”

Nubwo bigoye, The Ben ahamya ko ubumenyi Abanyarwanda bafite mu muziki butari munsi y’ubw’abo mu bindi bihugu ku buryo u Rwanda ari rwo rwahora ari rukurikira izindi mu nkubiri y’iterambere rya muzika.

Yagize ati “U Rwanda rufite impano kandi ntabwo tugomba guhora inyuma y’abandi mu muziki. Biragoye ariko tugomba kubikora uko byagenda kose. Icyo ni cyo twashyize imbere nka Press One muri uyu mwaka. Ubufatanye no gushyigikirana nibyo bizaduhesha kugera kuri ibi byose”

Mu izina rya bagenzi be, The Ben yashimiye Abanyarwanda badahwema kubashyigikira nubwo bari hanze y’igihugu.

Ubwo Press one baherutse kuririmba muri Rwanda Day yabereye i Atlanta

Ati “Turashimira kandi tubivanye ku mutima urukundo tugaragarizwa buri munsi kuko nibyo bitugejeje aho turi nubwo urugendo rukiri rurerure. Urukundo rw’Abanyarwanda turubonera ahantu henshi , ku mbuga nkoranyambaga zose, Instagram, Facebook na Twitter.”

Uyu muhanzi wujuje imyaka 27 y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama,yasoje agira ati “Nyuma y’uko PressOne isohoye indirimbo ya Meddy "Burinde Bucya" hari indi mishinga igiye kuyikurikira mu gihe kidatinze.”

REBA ’BURINDE BUCYA’ YA MEDDY


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages