Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023. Saa saba z’igicamunsi ni bwo abatumiwe batangiye kwinjira mu rusengero.
The Ben na Pamella binjiye mu rusengero bakomerwa amashyi menshi, Pasiteri uyobora Eglise Vivante mu Rwanda, Gataha Straton ababwira bari bategerejwe kandi bahawe ikaze.
The Ben yari yaherekejwe na Tom Close wamufashe akaboko atangira umuziki, na ho Pamella Uwicyeza aherekezwa na mukuru we witwa Hilton Sonia.
Abandi mu b’ibyamamare baherekeje impande zombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu.
Pasiteri Kivuye Edmond uyobora Eglise Vivante ku isi yigishije Ijambo ry’Imana ashingiye ku mirongo yo muri Bibiliya yitsa cyane ku rukundo.
Hari aho yagize ati “Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, urukundo ni ahantu heza twibera, urukundo ni ikintu tugomba kurwanira ubuzima bwose.”
Yagiriye inama The Ben na Pamella yo kurushaho kumenyana no gushyira urukundo imbere. Ati “Jyewe maze imyaka irenga 34 nubatse, kandi ndacyashaka kumenyana n’umugore wanjye. Pamella ntabwo uzi The Ben, uzarushaho kumumenya. Nta rugo rutagira ibibazo rubaho ariko habaho urugo rwiza. Imana ikunda imiryango yose”.
Ijambo yigishije rishingiye ku murongo wo muri Zaburi 23:6 ugira uti “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose”.
The Ben yabajijwe niba hari icyo azi kuri Pamella cyahagarika isezerano maze arahakana. Niko byagenze kuri Pamella na we yahakanye ko nta kibazo afitanye na The Ben.
Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, gahunda yakomereje kuri Kigali Convention Centre, kwakira abatumirwa.
Amafoto: Salomon Nezerwa & Yuhi Irakiza Augustin



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!