00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben na Uwicyeza Pamella basezeranye imbere y’Imana (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 23 December 2023 saa 07:36
Yasuwe :

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, yasezeranye imbere y’Imana na Uwicyeza Pamella mu muhango wabereye mu rusengero Eglise Vivante de Jésus Christ, ruri ku Irebero mu Karere ka Kicukiro.

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023. Saa saba z’igicamunsi ni bwo abatumiwe batangiye kwinjira mu rusengero.

The Ben na Pamella binjiye mu rusengero bakomerwa amashyi menshi, Pasiteri uyobora Eglise Vivante mu Rwanda, Gataha Straton ababwira bari bategerejwe kandi bahawe ikaze.

The Ben yari yaherekejwe na Tom Close wamufashe akaboko atangira umuziki, na ho Pamella Uwicyeza aherekezwa na mukuru we witwa Hilton Sonia.

Abandi mu b’ibyamamare baherekeje impande zombi barimo Christopher, Igor Mabano na Andy Bumuntu.

Pasiteri Kivuye Edmond uyobora Eglise Vivante ku isi yigishije Ijambo ry’Imana ashingiye ku mirongo yo muri Bibiliya yitsa cyane ku rukundo.

Hari aho yagize ati “Urukundo ni amahoro hagati mu ntambara, urukundo ni ahantu heza twibera, urukundo ni ikintu tugomba kurwanira ubuzima bwose.”

Yagiriye inama The Ben na Pamella yo kurushaho kumenyana no gushyira urukundo imbere. Ati “Jyewe maze imyaka irenga 34 nubatse, kandi ndacyashaka kumenyana n’umugore wanjye. Pamella ntabwo uzi The Ben, uzarushaho kumumenya. Nta rugo rutagira ibibazo rubaho ariko habaho urugo rwiza. Imana ikunda imiryango yose”.

Ijambo yigishije rishingiye ku murongo wo muri Zaburi 23:6 ugira uti “Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomaho iminsi yose nkiriho, nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose”.

The Ben yabajijwe niba hari icyo azi kuri Pamella cyahagarika isezerano maze arahakana. Niko byagenze kuri Pamella na we yahakanye ko nta kibazo afitanye na The Ben.

Nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, gahunda yakomereje kuri Kigali Convention Centre, kwakira abatumirwa.

Akanyamuneza kari kose kuri The Ben, ubwo yinjiraga mu rusengero
Uwicyeza Pamella ubwo yinjiraga mu rusengero yabanje kwihanagura amarira
The Ben yafashije umugore we kubona ibyicaro
Tom Close yabaye Parrain wa The Ben
Igor Mabano n'umukobwa bari kumwe
Igor Mabano mu rusengero ubwo pasiteri yigishaga
Ab'ibyamamare biganjemo abanyamuziki baherekeje The Ben na Pamella mu gusezerana imbere y'Imana
Gaju Anitha witabiriye Miss Rwanda 2022, ari mu bakobwa bambariye The Ben na Pamella
Andy Bumuntu na Gaju Anitha ubwo binjiraga mu rusengero
Umuhanzi Christopher n'umukobwa bari kumwe ubwo binjiraga mu rusengero baherekeje The Ben na Pamella
Umuhanzi ukora kuri Radio Kiss FM, Andy Bumuntu yongeye kwambarira The Ben basanzwe ari inshuti
Abana b'inshuti n'imiryango bari bafashe ibyicaro mbere y'abandi
Ababyeyi bikwije imikenyero bari babukereye
Aba mbere bageze mu rusengero barimo baramukanya
Byageze saa saba, benshi bamaze gufata ibyicaro
Ubwo The Ben yambikaga impeta umugore we Pamella
The Ben ubwo yashyiraga umukono ku nyandiko y'abasezeranye
Tom Close yabaye umuhamya w'isezerano rya The Ben na Pamella
Pasiteri amaze gushyingira aba bageni

Amafoto: Salomon Nezerwa & Yuhi Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages