Ni igitaramo cyateguwe n’umunyamakuru Ally Soudy, kizabanzirizwa no kwifotoreza kuri tapi itukura.
Itike yo kwinjira muri iki gitaramo kizabera kuri Signature Lounge izishyurwa 40 $ . Abifite bateguriwe imyanya y’icyubahiro ku buryo buri wese azaba yicaye bitewe n’ubushobozi bwe.
Ally Soudy umaze imyaka 15 mu myidagaduro y’u Rwanda yabwiye IGIHE ko iki gitaramo gifite umwihariko. Ati ”Ni ubwa mbere mu mateka y’imyidagaduro nyarwanda ahantu hamwe hashobora guhurira ibyamamare bingana kuriya atari imbere mu gihugu. Ni amateka!"
"Ikindi twakoze uko dushoboye nubwo igitaramo kizabera i Washington D.C ariko abaje muri Rwanda Day After Party/Kigali To Washington DC bazagume bumva ko hari umuco nyarwanda."
Uyu munyamakuru yakomeje asobanura ko uvanga imiziki (DJ) uzifashishwa muri iki gitaramo ari Umunyarwanda, kandi ko tapi itukura izaba iriho abashyushyarugamba bakomeye n’abahanga mu gufotora ku buryo abazifuza kugumana urwibutso rw’ibyo babonye, bazabitwara mu mafoto meza.
Yagize ati "Imbere hazaba hanarimo ameza ya VIP, abahanzi bamwe bazashobora kuba batuganiriza cyangwa se kudutaramira kandi tunifotozanya n’ibyamamare dukunda”.
Iki gitaramo kizitabirwa n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye nka The Keza, Cece Le Norvegien, Ally Soudy uzakiyobora, Big J The Photographer, Dj Manzi, Jay Pac, Mignonne Munyaburanga, Joyeuse Umutoni wabaye Miss Rwanda Arizona 2019 n’igisonga cya mbere muri Miss Africa Arizona 2019.
Kizitabirwa kandi na Bad Rama, Kamichi, Ramjaane Joshua, Jolie Bwiza, Scovia Mutesi, Time B ukorera umuziki muri Diaspora, umukinnyi wa filime Mutoni Assia, TMC, Shizo Afropapi, Kitoko, Massamba Intore, Teta Diana, The Ben, na Ruti Joel.
Gura itike unyuze hano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!