Uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari ahuriye na Bruce Melodie aho abahanzi bitegurira (backstage), mu gitaramo cyo kwizihiza Rwanda Day yafashe iya mbere akamwegera agamije kumwereka urukundo.
The Ben yavuze ko yasanganiye Bruce Melodie ubwo yari avuye ku rubyiniro, agerageza kumuha ubutumwa amubwira ko kuri ubu abakiri bato babafatiraho icyitegererezo bityo bakwiriye gusenyera umugozi umwe bakubaka ikiraro kizatanga amahirwe kuri abo baramuna babo mu muziki.
Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu ijoro ryo ku itariki ya 09 Werurwe 2024 nyuma y’urugendo yagiriye mu karere ka Ruhango, mu kigo cy’amashuri cya Bright Future Academy aho yatanze miliyoni 5 Frw kuri iki kigo ndetse anishyurira Mituweli abana basaga 280.
Yagize ati “Buriya n’amagambo namubwiraga yari ukumubwira ngo komereza aho, kandi twabikora kuko nyuma na nyuma barumuna bacu nitwe bareberaho, nitwe tugomba gushyiraho ikiraro abandi bazambukiraho, tumeze nk’aho turi ishusho y’uyu mukino, muvandimwe reka tugendera hamwe, reka iki kintu tugitware neza,”
The Ben yakomeje avuga ko icyo gihe yabwiye amagambo meza menshi Bruce Melodie, gusa agatungurwa ndetse akababazwa n’uburyo undi yabyakiriye.
Yagize ati “Ntabwo nashimye uko yahise abitwara, ariko abantu benshi banzi iyo duhuye nkora ibishoboka byose nkaguha ubutumwa bwiza bwubaka kuri wowe, bugushyigikira […] ndibuka ko navuze amagambo meza kuri we, gusa naratunguwe, narababaye kubona yarabihinduye urwenya akabiseka muri buriya buryo ariko ni ko yabihisemo, nibwo buryo bwe.”
The Ben yakomeje avuga ko uruganda rw’umuziki rumeze nk’umujyi urimo amagorofa menshi kandi azamurwa buri munsi , bityo umuhanzi umwe ataba ari we wenyine ugize uruganda rw’imyidagaduro hakwiriye kubaho gushyigikirana kugira ngo haboneka abahanzi beza bajyanye n’igihe.
Ati “Ese mwakishimira kubona ko The Ben ariwe uhora ku mirongo y’imbere gusa, Bruce ari imbere yahawe umwanya mu kiganiro ejo na bwo hazajyaho undi, Juno Kizigenza cyangwa abandi.”
“Tuvuga ko igihugu cyateye imbere iyo tubona, hazamuka inyubako nyinshi, aho kuba imwe ntabwo iba ihagije, zose iyo zihurije hamwe zikora umujyi mwiza, ni cyo kimwe n’umuziki.”
“Niba tubonye umuhanzi umwe ari gutanga ibitekerezo mu biganiro bikomeye cyangwa ari mu bitaramo bigari ntidutekereze ngo kubera iki hatagiyeho uriya, ahubwo reka turebe uko n’abandi bazajyaho bagasimburana.”
Ubwo Bruce Melodie yari avuye muri Rwanda Day yatangaje ko yasanganiwe na The Ben akamugundira cyane akamukanda arenzaho n’andi magambo ataranyuze abakunzi ba muzika avuga ko "yazimye" gusa nyuma yaje kubisabira imbabazi.
Kurikira ikiganiro kirambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!