00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yishyuriye abanyeshuri basaga 280 ubwisungane mu kwivuza (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 10 March 2024 saa 02:16
Yasuwe :

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasuye ishuri ryitwa Bright Future Academy aha ubwisungane mu kwivuza abanyeshuri basaga 280, n’inkunga ya miliyoni 5 Frw yahaye iryo shuri riri mu karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana.

The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamela, umujyanama w’abahanzi Alexis Muyoboke basuye iryo shuri ku mugoroba wo ku Gatandatu tariki 9 Werurwe 2024.

The Ben wataramiwe n’abanyeshuri ba Bright Future Academy, yiyemeje kubishyurira ubwisungane mu kwivuza anabizeza kubaba hafi mu bikorwa bitandukanye.

The Ben yaganirije aba banyeshuri anabagira inama zizabafasha kugira ahazaza heza.

Ati "Ibyo abayobozi bari kubaka ni mwe muzabikomeza. Ubu muri abana ariko nyuma y’imyaka 20 muzaba muri kubaka igihugu. Reka mbahe inama eshanu zizabafasha: Mukunde Imana, kunda mugenzi wawe nkuko wikunda, kunda ababyeyi bawe, kunda kwiga kandi ukunde igihugu.”

Kugira impano byunganirwa n’ubumenyi bwo mu ishuri

Umwana w’umukobwa wiga mu mashuri abanza muri Bright Future Academy, yabajije The Ben inama yagenderaho kugira ngo azabe umuhanzi witunze.

The Ben yamusubije ko kugira inzozi ari ishingiro rya byose.

Ati"Niba ufite impano, ukagira inzozi nta muntu n’umwe uzaguhagarika. Ababyeyi bizere impano z’abana ntabwo ari nka bimwe bya kera. Abahanzi bari kwinjiza amafaranga menshi kuko ni akazi keza"

The Ben yasobanuye ko kugira impano bitabuza gukurikira amasomo, ko ahubwo icya mbere ari ugushaka uburezi.

Ati"Amasomo mwiga hano nta handi uzayakura atari mu ishuri. Ntuzitwaze impano ngo wange kwiga. Ariko nugira ubumenyi buzagufasha gukoresha neza impano. Ntihazagire ibibaca intege".

Bright Future Academy ni ishuri ryigenga riherereye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango. Rifite icyiciro cy’abanza n’incuke.

Rifasha abana bo mu miryango ikennye n’abahoze ku muhanda ariko rikigamo n’abo mu miryango ishobora kubishyurira. Ryatangiye nyuma ya Covid-19 mu 2021, kuri ubu rikaba rimaze kugira abanyeshuri 286.

The Ben yazanye na Ya Ntare umucungira umutekano_1
The Ben ahobera umwana muto wiga muri Brigth Future Academy
The Ben yakiranywe urugwiro muri aba bana
The Ben yasabye abana gukunda ishuri kuko bizabafasha gukoresha impano zano neza
The Ben na Alexis Muyoboke bageranye kuri iri shuri
Pamela yahageze ahita aterura umwe mu bana biga muri iri shuri
Abana babyinnye 'Ni Forever' ya The Ben mu mbyino gakondo

Amafoto:Kasiro Claude

Video: Confiance Bizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages