00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yakoreye umuganda ku ivuko ry’ababyeyi be (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 June 2026 saa 02:31
Yasuwe :

The Ben ugiye gutaramira i Nyagatare mu gitaramo cya ‘Summer Country Tour’ yakoranye umuganda n’urubyiruko rw’abakorerabushake bo muri aka karere.

Ni umuganda yafatanyije n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyagatare, Murekatete Juliet.

The Ben yabwiye IGIHE ari umuganda yakoze nk’umwana wari utashye iwabo utewe ishema n’iterambere Akarere ka Nyagatare kagezeho.

Ati “I Nyagatare ni mu rugo, ni ho ababyeyi banjye bavuka. Hari ukuntu nari maze igihe ntahakorera ibitaramo, rero ni iby’agaciro kuba kuri iyi nshuro tugiye kuhataramira.”

“Nk’umwana utashye iwabo nifuje kwifatanya n’urubyiruko mu muganda wo kuhakora isuku. Nishimiye ko abavandimwe b’urubyiruko rw’abakorerabushake narwo rwaje kwifatanya nanjye n’umuyobozi twifatanyije.”

The Ben, Bruce Melodie, Bwiza na Kitoko barataramira abakunzi babo kuri Stade ya Nyagatare.

Abantu batari i Nyagatare bashyiriweho uburyo bwo gukurikira ibi bitaramo banyuze hano

Akigera i Nyagatare, The Ben yabanje gukorana umuganda n'urubyiruko rw'abakorerabushake
Ubwo The Ben yari ahingutse ahabereye uyu muganda yakiranywe urugwiro n'urubyiruko rw'i Nyagatare
Nyuma y'umuganda bafatanye amafoto y'urwibutso
Ibyishimo byari byose kuri The Ben n'urubyiruko bakoranye umuganda
Umuyobozi wungurije w'Akarere ka Nyagatare, Murekatete Juliet (wambaye icyatsi) yifatanyije na The Ben

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages