Aya masezerano yasinyiwe kuri Onomo Hotel iherereye mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2020.

Umuyobozi wa Onomo Hotel i Kigali, Emile Nizey, yabwiye itangazamakuru ko bishimiye guha ikaze The Ben mu mikoranire bagiye kugirana.

Yavuze ko amasezerano bagiranye ashingiye mu gushyigikira uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika yaba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu 18 iyi hoteli ifitemo amashami.

Yavuze ko bazashyigikira bishoboka umuziki wa The Ben mu rwego rwo guteza imbere uyu musore nk’umuhanzi w’Umunyarwanda bifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo arusheho gutera imbere.

Ku ruhande rwa The Ben we avuga ko azaba yamamaza anamenyekanisha ibikorwa bya Onomo Hotel.

The Ben yavuze ko yanyuzwe n'imikoranire yemeranyijeho na Onomo Hotel ndetse anayishimira gahunda nziza bafitanye.

Amasezerano ahuriweho n'impande zombi nta gihe cyashyizweho agomba kurangiriraho, ahubwo naba atagitanga inyungu zihuriweho azashyirwaho iherezo.

The Ben abajijwe niba hari amafaranga yahawe n’umubare wayo, yagize ati ”Amafaranga nibyo arahari ariko twahisemo kuyagira ibanga.”

Ku kijyanye no gukorana na hoteli iri mu Rwanda nyamara ubusanzwe yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, The Ben yavuze ko ntaho bizahurira kuko uburyo azakorana nayo ari ibintu ashobora gukorera ahantu hose azaba ari.

Nizey yifashishije urugero mu gushimangira iyo mikorere yavuze ko ” Wenda hari igihe yajya muri Tanzania, Afurika y’Epfo n’ahandi dufite amashami. Iki gihe aba yizeye ko nta kibazo agira cy’aho kuba n’uburyo bwo kubaho kimwe n’ikipe ye. Tuzamufasha muri buri kimwe dushoboye.”

Mbere yo gusinyana amasezerano na Onomo Hotel, The Ben yijeje abanyamakuru ko abona ubu bufatanye buzamufasha mu iterambere rya muzika ye cyane ko bizanamufasha ku rwego mpuzamahanga bikagabanya ingorane yahuraga nazo.

The Ben ashyira umukono ku masezerano
The Ben ashyira umukono ku masezerano

The Ben yavukiye i Kampala muri Uganda ku wa 9 Mutarama 1988. Ni mwene Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi. Ni uwa kabiri mu muryango w’abana batandatu barimo nka Danny Scott (na we wabaye umuhanzi, ananyura mu itsinda rya B Gun), Green P (umuraperi wamamariye muri Tuff Gangz) n’abandi.

Uyu muhanzi Nyarwanda uririmba injyana ya RnB/Pop. Yatangiye impano y’ubuhanzi abihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be gusenga cyane.

Byatumye ajya muri korali aho yari ari kumwe n’abandi bahanzi bamenyekanye nka Meddy, Lick Lick na Nicolas.

Indirimbo yazamuye izina rye ni ‘‘Amaso ku Maso’’ yasohoye mu 2008. Izindi ndirimbo zizwi ni ‘‘Si beza’’ na ‘‘Mbwira’’ yahuriyemo na Tom Close; ‘‘Uzaba Uza’’ yaririmbanye na Roger, ‘‘Wirira’’, ‘‘Imfubyi’’ yahuriyemo na Bull Dogg, ‘‘Wigenda’’, ‘‘Uri he’’, ‘‘Sinzibagirwa’’, ‘‘Amahirwe ya nyuma’’ na ‘‘Zubeda’’.

Nyuma yaho yaje no gusohora indirimbo nka ‘‘Ese nibyo’’ mbere yo kwerekeza muri Amerika aho yakomereje ubuhanzi bwe.

Ubu akunzwe mu ndirimbo z’urukundo zirimo nka ‘‘Ko Nahindutse’’, ‘‘Urabaruta’’, "Ndaje’’, ‘‘Habibi’’, ‘‘Ntacyadutanya’’, ‘‘Only You’’, ‘‘I’m In Love’’, ‘‘Can’t get enough’’ yakoranye na Otile Brown wo muri Kenya n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bake b’Abanyarwanda babashije kwagura umuziki wabo ukamenyekana no mu bindi bihugu.

Emile Nizey uyobora Onomo Hotel Kigali asobanurira abanyamakuru gahunda z'amasezerano bagiranye
Emile Nizey uyobora Onomo Hotel Kigali asobanurira abanyamakuru gahunda z'amasezerano bagiranye
Umuhanzi The Ben yasinye amasezerano y’imikoranire na Onomo Hotel yiyemeje kumushyigikira mu muziki we
Umuhanzi The Ben yasinye amasezerano y’imikoranire na Onomo Hotel yiyemeje kumushyigikira mu muziki we