00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Ben yasinyiye kwamamaza ikinyobwa cya Luc Belaire (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 18 June 2018 saa 10:08
Yasuwe :

The Ben umaze igihe mu Rwanda yasinye amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Luc Belaire cyo mu Bufaransa kimaze kwamamara ku Isi mu kwenga inzoga zihenze.

Yiyongereye mu bahanzi n’ibyamamare bamamaza inzoga za Belaire ziharawe mu bice bitandukanye by’Isi barimo Rick Ross, Dj Khaled, Diamond Platnumz, abimburira abandi bose bakorera umuziki mu Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki 17 Kamena 2018, abahagarariye Belaire mu masezerano yayo na The Ben bavuze ko bishimiye gutangira gukorana na we mu mishinga itandukanye irimo iyamamaza icyo kinyobwa n’izamufasha gukomeza gutera imbere nk’umuhanzi.

Luc Belaire muri aya masezerano yasinyiwe n’abakora mu kigo cya Qway International Ltd bafitanye imikoranire mu bijyanye n’ubujyanama. Bavuze ko bahora bashaka abahanzi bakomeye nka The Ben ngo bakorane ari nayo mpamvu bamwemeje nka Ambasaderi w’icyo kinyobwa mu Rwanda.

The Ben yavuze ko amasezerano basinyanye azamara igihe cy’umwaka, ariko bakazakorana amezi atandatu ubundi akongera gusinywa bundi bushya. Ibijyanye n’ikiguzi cy’amafaranga bamuhaye yavuze ko ari ibanga ryemeranyijwe n’impande zombi.

Yagize ati “Ndanezerewe kuba Luc Belaire na Qway bambonyemo icyizere, tumaze igihe kingana n’umwaka urenga turi mu biganiro by’uburyo twakorana. Uyu munsi rero ndanezerewe kuba twageze kuri uyu mwanzuro wo kuba twakorana kandi ndareba imbere heza no gukora akazi keza kabo na bo bagakora inshingano zabo ku iterambere rya The Ben.”

Yongeyeho ko nubwo asanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aya masezerano azajya amusaba kugaruka no mu karere ariko ku bw’ikoranabuhanga afite icyizere ko aho azajya aba ari hose kuhaba bitazamubera intambamyi.

Yakomeje agira ati “Ikizagira akamaro mu gukorana na bo ni uko hari amahirwe ko n’iyo ntakorana n’abahanzi bayirimo ariko mu buryo bumwe cyangwa ubundi hashobora kubaho inzira zatuma habaho ubwo bumwe bwo kumenyana gushobora kubyara igikorwa runaka, bazajya banyuza amafoto yanjye ku mbuga nkoranyambaga zabo zikomeye kandi zikurikiranwa n’abahanzi bakomeye ku Isi, byose ubwabyo byafungura inzira za The Ben mu muziki.”

Bashyira umukono ku masezerano azamara amezi atandatu

The Ben muri iki gihe akunzwe mu ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Meddy yitwa “Lose Control” ndetse n’iyo yakoranye n’itsinda B2C ryo muri Uganda yitwa “No You No Life” iri mu zatumye Belaire imushyira mu bahanzi banahagaze neza muri Afurika y’Uburasirazuba.

Ikinyobwa cya Belaire cyengerwa mu Ntara ya Alpes-Côte d’Azur mu Majyepfo y’u Bufaransa, ni imwe mu zikunzwe cyane n’ibyamamare muri iki gihe.

Abahagarariye inyungu za Belaire bemeje ko The Ben ari uwa mbere ukoranye na bo mu Rwanda
Inzoga za Belaire ziraharawe muri iki gihe mu bihugu bitandukanye
The Ben agiye kujya agaragara kenshi yamamaza iki kinyobwa
The Ben n'abakora muri Qway ihagarariye inyungu za Belaire bakoranye ikiganiro n'itangazamakuru

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages