Abinyujije mu itangazo yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, The Ben yavuze ko we n’ikipe ye bakoresheje ayo mashusho bizeye neza ko uwayabahaye ariwe nyirayo, ariko ko hari abandi bagaragaje ko bayafiteho uburenganzira.
The Ben yijjeje abafana bakunze iyo ndirimbo, ko ari gukora ibishoboka byose ngo igaruke kandi mu gihe gito gishoboka.
Iyi ndirimbo yakuwe kuri YouTube irezwe na sosiyete yitwa Drone Skyline Ltd ikodesha indege nto zitagira abapilote.
The Ben ati “Indirimbo twaherukaga gusohora ‘Ni Forever’ yahuye n’imbogamizi tutari twiteze bivamo gukurwa ku rubuga rwa YouTube. Twari twizeye ko ukoresha drone waduhaye amashusho, ayafiteho uburenganzira busesuye ariko hajemo ukutumvikana.”
Mu ijoro rya Noheli nibwo aya mashusho yakuwe kuri Youtube.
Bikekwa ko ayo mashusho The Ben yavuze muri iri tangazo, ari agaragaza Pariki ya Nyungwe.
IGIHE yanyujije amaso ku rubuga rw’iyi kompanyi, ibona amashusho y’iyi pariki afitanye isano n’ayakoreshejwe mu mashusho y’indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben.
Twagerageje kuvugisha ba nyiri iyi sosiyete ariko ntibyadukungira.
’Ni Forever’ ni indirimbo The Ben yahimbiye umugore we Uwicyeza Pamella yakuwe kuri YouTube, imaze iminsi icyenda isohotse. Yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni imwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!