Uyu muhanzi afite igitaramo cyateguwe na Alex Muhangi washinze Comedy Store muri Uganda.
Muhangi yageze ku kibuga mpuzamahanga mu gitondo cyo ku itariki 13 Gashyantare 2024 atungurwa no gusanga indege yari kumuzana yagize ibibazo.
Ni kimwe n’abagombaga kumwakira barimo abafana, Itorero ryari kumwakira n’itangazamakuru ryari ku kibuga.
Isaha yari kuzira yigijwe imbere kugeza ubwo abamutegereje bigiriye inama yo kutongera kuva ku kibuga kuko batari bazi neza igihe iyo ndege ihagerera.
The Ben yagombaga kugera i Kampala Saa Yine za mu gitondo ariko birangira indege imutengushye. Isaha ya saa yine za mu gitondo yigijwe imbere ishyirwa saa sita biba uko, irimurwa abari ku kibuga babwirwa ko gahunda yashyizwe saa tatu zijoro.
Byarangiye nabwo abantu bakomeje kumutegereza bararambirwa ariko babwirwa ko ari bugere i Kampala saa saba z’ijoro. Isaha igeze abantu bamwe bari bakangutse bagiye kumutegereza basanga indege ntiri buze bigira inama yo kutava ku kibuga kuko habaga hari amakuru ko nihaboneka indege iza Entebbe yari imuzana..
Nibwo haje andi makuru ko ahagurutse i Kigali ari buhagere saa cyenda zo mu rukerera ku wundi munsi. Ni ukuvuga ko The Ben yategerejwe umunsi wose.
Kubera ko byari bigoye kumenya isaha ya nyayo The Ben ari bugerere i Kampala hari abari kumwakira bigiriye inama yo kuba bari ku Kibuga kugeza ahageze.
The Ben iyo agera i Kampala ku wa Kabiri, yari bwakirwe na Bone Cultural Performers, Itorero rigizwe n’abasore babiri n’abagore batandatu bafatanya kuririmba, guhamiriza no kubyina.
Umuyobozi wa Bone Cultural Performers, Kabonesa Agnes, yabwiye IGIHE ko basanzwe bakira abanyacyubahiro. Ariko ni ubwa mbere bari bagiye kwakira umuhanzi wo mu Rwanda.
Ati "Abaperezida benshi nitwe tubakira na bamwe mu bahanzi bazwi. Twaje kwakira The Ben ariko ntabwo twari tumuzi imbonankubone, twari dusanzwe tuzi indirimbo ze. Turarimba, tukabyina, tukanavuza ingoma"
The Ben yageze ku kibuga ari kumwe na Pamela
Mu rukerera rwo ku itariki 14 Gashyantare 2024 nibwo The Ben aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Entebbe.
Yari kumwe kandi Babo bakoranye indirimbo yitwa Go Low yasohotse muri Gicurasi 2021. Basanze Muyoboke Alex wari wahageze mbere gukurikirana imigendekere y’igitaramo.
Bahageze ubona ko bananiwe ku maso bitewe n’iryo joro bakozemo urugendo dore ko bari bavuye.
Akihagera yabwiye Itangazamakuru ko yishimiye gutaramira abantu bose mu gitaramo cyitwa The Comedy Store, The Ben Valentines Concert.
Kirabera ahitwa Uma Show Grounds mu murwa hagati i Kampala. Ati “Ndishimye kuba ngeze hano, Imana ishimwe. Ndasaba abafana bose kwitabira igitaramo guhera saa moya kugeza saa sita”.
The Ben ni we muhanzi mukuru ariko arataramana na Sheebah Karungi, Teacher Mpamire n’abandi.
Amafoto: Bruno Joel



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!