Ni ibihembo byatangwaga ku nshuro ya 14 muri Kampala Serena Hotel. Uyu muhanzi yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza mu karere (East Africa Best Act/Song) abikesha ‘True Love’, yahigitse izindi ndirimbo zikomeye zirimo ‘Pawa’ ya Mbosso, ‘Yebo’ ya Vestine & Dorcas na ‘Go’ ya Karole Kasita.
Joshua Baraka yegukanye ibihembo byinshi birimo icya ‘Africa’s Number One’, ‘East Africa’s Best Artist’, ‘Best Male Artist’ ndetse n’icya ‘Artist of the Year’.
Uretse we, Ava Peace nawe yegukanye ibikombe bibiri birimo icy’umuhanzikazi mwiza w’umugore.
Abahanzi barimo Khalifa Aganaga, MUN G, Ava Peace, Happy Kyazze, Augustine Mukisa, Carol Komeza, Serena Bata na Roden Y Kabako nabo basusurukije abitabiriye mu buryo bw’amazina.
Ushaka kureba urutonde rw’abatsinze wakanda hano.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!