Iyi ndirimbo iri mu njyana Zouk yatunganyijwe na Mbabazi Isaac [Lick] haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.
The Ben aba aririmbira umukobwa amubwira ko atashobora kubaho mu gihe batari kumwe kubera uburyo amukunda cyane.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe ku nyanja aho bagaragara babyina banishimisha nk’abakundana. Andi yafatiwe ahantu mu nzu agaragaza uyu musore ahatwa urukundo n’uyu mukobwa ukina ari nk’umukunzi we.
Ahenshi uyu musore aba yiyambuye imyenda yose mu gice cyo hejuru ari nako umukobwa amukayakaya mu bituza. Urukundo rukomeza kubaryohera bakajya no mu bwogero batambaye ku gice cyo hejuru bakegerana umubiri ku wundi hafi yo gusomana.
“Vazi” [Vas-y] ni indirimbo ya kane The Ben ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2019 watangira nyuma ya “Fine Girl”, “Naremeye” na “Ndaje” irimo amagambo yo kwiyegurira Imana.
Mu mpera z’icyumweru gishize yaririmbye mu gitaramo cya One Africa Music Festival cyabereye i New York. Azaririmba kandi mu Bwongereza n’i Dubai.
Reba amashusho ya "Vazi" ya The Ben



















TANGA IGITEKEREZO