Ni amakuru The Ben yahamirije IGIHE, avuga ko yamaze kumvikana n’umuryango wa Nirere Eddy winjiye mu muziki akoresha izina rya Niron Buntu cyane ko asanzwe ari na mubyara we, kugira ngo amubere umujyanama anamushyigikire mu rugendo rwe rwa muzika.
Ati "Ni umusore usanzwe ari na mubyara wanjye. Bansabye ko namufasha nka mukuru we mu muziki, uretse kuba nziranye n’iwabo ariko ni umuhanzi ufite impano ikeneye gushyigikirwa.”
The Ben yavuze ko ikintu cy’ingenzi ari ugufasha uyu musore, ari ukumugira inama yaba izo mu buzima busanzwe amutegura nk’umusore ukiri muto ariko winjiye mu Isi y’ibyamamare, ndetse no mu muziki.
Ati "Hari igihe usanga abantu bakora ibirori byo gusinyisha umuhanzi, ariko nyuma ntihagire ikindi bamufasha. Njye numva icy’ingenzi ari ukumuba hafi no kumufasha gukura mu murimo yiyemeje gukora."
The Ben yavuze kandi ko yishimiye kuba agiye gufasha umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuko na we asanzwe akunda uwo muziki kandi awufata nk’umuhamagaro we.
Ati "Njye ubwanjye nkunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Gufasha umuhanzi ukizamuka wawuhisemo ni ikintu nishimira, haba mu kumugira inama, kumwunganira muri studio no kumuba hafi mu rugendo rwe."
Niron Buntu, ugiye gutangira gufashwa na The Ben, aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ’Ni Nziza’. Uretse umuziki, asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!