00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

The Game yatangije gahunda yo gufasha abatishoboye

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 September 2013 saa 09:27
Yasuwe :

Umuraperi Jayceon Taylor uzwi ku izina rya The Game yatangije gahunda yo gufasha abantu batishoboye ndetse bahorana ibibazo aho azabaha miliyoni imwe y’Amadolari ni ukuvuga angana na Miliyoni 650 ushyize mu manyarwanda, iyi gahunda ikazageza tariki ya 25 Ukubuza 2013.
The Game akaba yafunguye konti kuri instagram izijya ishyirwaho amafoto y’iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye.
The Game avuga ko iki gitekerezo cyo gufasha abatishoboye yakigize ubwo yahuraga n’umwana ufite inkomoko (…)

Umuraperi Jayceon Taylor uzwi ku izina rya The Game yatangije gahunda yo gufasha abantu batishoboye ndetse bahorana ibibazo aho azabaha miliyoni imwe y’Amadolari ni ukuvuga angana na Miliyoni 650 ushyize mu manyarwanda, iyi gahunda ikazageza tariki ya 25 Ukubuza 2013.

The Game akaba yafunguye konti kuri instagram izijya ishyirwaho amafoto y’iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye.

The Game avuga ko iki gitekerezo cyo gufasha abatishoboye yakigize ubwo yahuraga n’umwana ufite inkomoko y’Afurika mu gihugu cya Australia wamubwiye bimwe mu bibazo bikomeye yaciyemo we n’umuryango we.

Yavuze ko ibi byatumye agira umwete wo kumufasha mu buryo bwose yari ashoboye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages