Uyu musore mu kiganiro yagiranye na IGIHE yahamije ko umubyeyi we yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa 30 Mutarama 2025, aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.
Ni umubyeyi usize abana barindwi na nyina ubabyara. The Major ni umwana wa kane mu bo bavukana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, The Major yunamiye umubyeyi we agira ati “Ntabwo nabona amagambo ahagije yo kubisobanura, gusa uzahora uriho iteka binyuze muri njye muhungu wawe dawe, komeza kuruhukira mu mahoro mubyeyi.”
Uyu musore unaherutse gutangaza ko yatangiye gukora umuziki ku giti cye, asanzwe abarizwa muri Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga piano, Mugisha Frank ucuranga ‘guitar bass’ na Mugengakamere Joachim ucuranga ‘guitar solo’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!