Uyu muhanzi uvuka ku babyeyi bo muri Ethiopia mbere y’uko akora izi mpinduka yabanje kubiteguza abakunzi be muri Mata 2023.
The Weeknd yari aherutse kubwira W Magazine ko ashaka gukuraho The Weeknd.
Ati "Ubu ndi kunyura mu nzira y’impinduka ingeza ahantu nitegura gufunga igice cya The Weeknd."
“Nzakomeza gukora umuziki, bishobotse nakoresha Abel cyangwa The Weeknd , gusa ndashaka gukuraho The Weeknd kandi nzabikora, ndashaka kwikuraho uru ruhu nkavuka bwa kabiri.”
Abel Tesfaye “The Weeknd” yakomeje avuga ko album ari gukora muri iki gihe izaba ariyo ya nyuma akoreshemo izina yinjiranye mu muziki (The Weeknd).
Uyu munyamuziki yari yarahisemo izina rya The Weeknd rikomotse ku bihe yamaza ataba mu rugo nyuma yo kuva mu ishuri afite imyaka 17.
Ati “Navuye mu rugo mfite imyaka 17, nari maze kuva mu ishuri, twafashe matola zo mu rugo tuzishyira mu modoka y’inshuti turagenda tumara weekend yose tutaba mu rugo, kuva icyo gihe ntitwongeye kuhagaruka.”
Uyu muhanzi ibihe yagize muri iyo weekend nibyo byatumye yiyita The Weeknd nk’izina yakoresha mu muziki, akuramo ‘e’ kuko hari itsinda ry’umuziki muri Canada ryitwa The Weekend.
The Weeknd w’imyaka 33 ni we muhanzi wumvwa na benshi muri iki gihe nk’uko igitabo cy’abanyaduhigo (Guinness World Record) kibitangaza.
Ni we muhanzi wenyine ufite abantu bamwumva barenga miliyoni 111 ku kwezi kuri Spotify, agahigo yagezeho muri Werurwe 2023.
The Weeknd si we muhanzi uhinduye amazina akoresha mu muziki dore ko mu gihe cya vuba umuraperi Kanye Omari West yahinduye amazina ye yiyita Ye ndetse ahita anarishyira mu byangobwa bye.
Mu 1993 Prince yahinduye amazina avuga ko ashaka kujya akoresha ‘love symbol’ nubwo iki cyemezo cyateje impagarara hagati ye na Sositeye ya Warner Bros yamufashaga muri muzika.
‘Save Your Tears’ – imwe mu ndirimbo za The Weeknd zakunzwe kuri album ye kane ‘After Hours’
‘Take My Breath’ imwe ndirimbo zikunzwe kuri album iheruka ya The Weeknd ‘Dawn FM’


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!