Uwiringiyimana Théogène [Bosebabireba] amaze imyaka irenga icumi aririmba, yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo ‘Ikiza urubwa’, ‘Ingoma’, ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’, ‘Bosebabireba’ n’izindi.

Muri Mutarama 2018 Umuyobozi w’Umudugudu wa Kicukiro Shell muri ADEPR, Pasiteri Rubazinda Callixte, yavuze ko ‘Theo Bosebabireba yahagaritswe mu itorero aryozwa ingeso zirimo ubusambanyi n’ubuzererezi’.

Uyu muhanzi yagiye avugwaho amakuru yo gutera inda abakobwa ariko akabihakana ariko ni byo byaje kumuviramo guhagarikwa mu itorero yasengeragamo.

Yabwiye Samedi Détente ko ibyo guhagarikwa n’itorero rye atabizi. Yagize ati “Nta rwandiko ndabona cyangwa amakuru nigeze mpabwa y’ibyo, nimara kubikurikirana nzabasobanurira […] Njye nabonye ko nahagaritswe mbibonye mu itangazamakuru, nta n’uwampamagaye ngo ambwire cyangwa ngo abimenyeshe umudamu, tubyumva gutyo.”

Yahakanye iby’ubuzererezi ashinjwa ahubwo ngo uwamuhagaritse[Pasiteri Rubazinda Callixte] ashobora kuba ataramubonaga aho yasengeye agakeka ko ‘Theo Bosebabireba yasibye amateraniro’.

Ati “Keretse niba ntarabonekaga aho yabaga yasengeye ariko iminsi yose njyewe mboneka mu itorero […] Ubutumwa mbuvuga mu matorero yose cyane ko Bibiliya ivuga ngo ‘mujyane ubutumwa mubugeze no ku mpera y’Isi.”

Yongeyeho ati “Aho twemerewe gusaba uruhushya ni mu itorero rya ADEPR ahandi baragutumira nk’umukozi w’Imana cyangwa umuririmbyi, ntabwo bakwa ibyangombwa kuko n’ubundi ntimuba muhuje imyizerere, ntabwo ahandi babitwaka, ntiwajyana ibyangombwa batagutumye.”

Yifuza igihembo nk’umuhanzi wigisha abapagani

Yagize ati “Hari n’ikindi nabonyemo ngo indirimbo zanjye muri iyi minsi zumvikana ahantu hari abapagani no mu tubari, ngo icyo nacyo ni icyaha. Ahubwo njye numva nagahembewe ko nkora indirimbo zivuga Imana zikagera ahantu abavugabutumwa bandi batagera.”

Nubwo Theo Bosebabireba yahagaritswe n’itorero rye rimushinja ibyaha bitandukanye n’itorero rye, we aracyakorera Imana ndetse ngo ntazigera abireka.

Ati “Icyo nakwemerera nk’umukozi w’Imana, aho ikosa ryaba riri hose ni ukurikosora, numva nta zindi ntambara, icyangombwa ni uko ntareka gukorera Imana, nta n’umutima wo kwanga Imana mfite kandi ikindi nzi neza Satani we anyanga urunuka ndetse runuka cyane.”

Sinahagaritswe…

Yavuze ko adashobora kuvugira byeruye mu itangazamakuru iby’ubusambanyi ashinjwa gukora no kubyarana n’abagore batandukanye, ngo azabanza aganire n’abamuhagaritse amenye neza umuzi w’ikibazo.

Yagize ati “Ntabwo nabanza kubitangariza itangazamakuru ntarabanza kubitangariza itorero ryanjye dufitanye ibibazo, naba ndengereye kandi nkitwa umukirisito uri mu bibazo […] Ngomba kubanza aho byatangiriye ahandi naho nkahaza nyuma.”

Yatsimbaraye avuga ko atarahagarikwa muri ADEPR kuko ubuyobozi butigeze bumuha urwandiko rubimumenyesha cyangwa ngo akumirwe mu gikorwa cy’itorero icyo ari cyo cyose.

Yagize ati “Ntabwo ndemera niba mpagaritswe, nzabyemera wenda ngiye nko mu rusengero bakambwira bati ‘ntabwo uri buririmbe cyangwa ntabwo uri burwicaremo’, ntabwo ndabona itangazo ribinyemeza.”

Theo Bosebabireba ubu yagarutse mu Rwanda nyuma y’igihe yari amaze arwariye muri Uganda kubera inkoni yakubiswe n’agatsiko k’amabandi kamuteze avuye kuririmba i Kampala.

Yahakanye yiyuye inyuma ko itorero rya ADEPR ryamuhagaritse
Yahakanye yiyuye inyuma ko itorero rya ADEPR ryamuhagaritse
Theo Bosebabireba aherutse gukubitwa n'amabandi bimuviramo kujya mu bitaro
Theo Bosebabireba aherutse gukubitwa n'amabandi bimuviramo kujya mu bitaro