Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tidjara Kabendera yamenyesheje abamukurikira ko yagize ibyago umubyeyi we akaba yitabye Imana.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Tidjara Kabendera wari ufite ikiniga cyinshi mu mivugire yavuze ko umubyeyi we banabanaga yari amaze igihe arwaye.
Byitezwe ko umubyeyi wa Tidjara Kabendera asezerwaho bwa nyuma saa munani zo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2024 mu Murenge wa Nyakabanda aho bari batuye, mu gihe saa kumi bamuherekeza mu Irimbi rya Nyamirambo.
Kabendera yabaye umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu myaka irenga 15 aho yagiye kusa icyivi cya se Shinani Kabendera wahakoze imyaka irenga 20 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye kuri Radiyo Izuba yakoreye amezi make akiva muri Tanzania.
Kabendera yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004, inzozi ze zahise ziba impamo.
Kabendera avuga ko se Shinani Kabendera yari Umunya-Tanzania naho nyina akaba Umunyarwandakazi bityo ngo yakuze yisanga kenshi aba muri Tanzania.
Uyu ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, Se yitabye Imana mu 2000.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!