Kabendera ni umunyamakuru wa Radiyo Rwanda mu myaka 15 amaze ayikorera, aho yagiye kusa icyivi cya se Shinani Kabendera wahakoze imyaka irenga 20 mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Akundwa na benshi mu biganiro byiganjemo iby’umuziki dore ko uyu mwuga awukora abikomora kuri se.
Yatangiye kumvikana kuri Radio Rwanda mu mwaka wa 2003 ubwo yimenyerezaga umwuga avuye kuri Radiyo Izuba yakoreye amezi make akiva muri Tanzania. Kabendera yahawe akazi nk’umunyamakuru uhoraho mu mwaka wa 2004, inzozi ze zahise ziba impamo.
Kabendera avuga ko se Shinani Kabendera yari umunya Tanzania naho nyina akaba Umunyarwandakazi bityo ngo yakuze yisanga kenshi aba muri Tanzania.
Uyu ni umwana wa kabiri mu bana batandatu, Se yitabye Imana mu 2000. Kabendera wakundaga umwuga wa Se yize itangazamakuru muri kaminuza ya Arusha muri Tanzania.
Tidjara Kabendera yatewe inda afite imyaka 17
Kabendera avuga ko mu gihe cye yahuye n’ikibazo cy’uko iwabo batakunze kumuganiriza ibijyanye n’imyororokere, ibi byamuviriyemo ingaruka zo kwisanga yatewe inda n’umusore bari baturanye imiryango yabo igenderana bya hafi.
Uyu babyaranye umwana wa mbere banabyaranye uwa kabiri, iyo aganira iyi nkuru ashimira ababyeyi be bamubaye hafi mu bihe yabyayemo kuko batigeze bamutererana.
Yagize ati”Siniyiziho uburara, sinzi niba nabyita ibyago, mu myaka yacu ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kuganirizwa ku myororokere. Byarashobokaga ko wakwinjira mu kintu icyo ari cyo cyose utazi ko uri bukuremo inda cyangwa indwara.”
Yakomeje agira ati” Hari imiryango ibiri y’inshuti abana bagendana, twisanze muri ibyongibyo. Gusa ubuhamya bwanjye ni uko nshimira umuryango wanjye wambaye hafi utigeze untererana.”
Uyu mugore yatangiye ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu
Kabendera yemeza ko kenshi umwana utewe inda akiri muto ahura n’ibibazo byinshi kuko umugabo wayimuteye amuta ndetse n’iwabo bakamuhohotera mu bundi buryo.
Aha yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bahuye n’iki kibazo ntibabatererane, abasaba kubaba hafi, nubwo abana baba bakosheje ariko asanga umubyeyi akwiye kwirengagiza agahinda umwana amuteye ntamutererane.
Tidjara muri ubu bukangurambaga yifashishwa n’Urwego rwa Leta rushinzwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu (GMO).
Bamwifashisha nk’uwahuye n’ikibazo agaterwa inda akiri muto ariko akaza kwirwanaho akabisohokamo neza ndetse ubu akaba ari uwo ari we ndetse akaba umugore ukunzwe mu itangazamakuru.
Uyu mubyeyi ahamya ko kubyara bwa mbere iwabo bakamwihanganira akongera bwa kabiri ari ikintu cyababaje cyane iwabo. Yagize ati” Abana bumve ko iyo wongeye bwa kabiri ari ugutoneka umubyeyi mu gisebe yari atarakira. Ikindi bagomba kumenya amahirwe yacu ntangana, wenda njye iwacu baranyihanganiye ariko we icyo gihe bashobora kutabibasha. ”
Atanga inama yagize ati” Wenda byagucika rimwe, niba ubyaye rekera aho ureke gutera intimba ababyeyi.”
Usibye ibi ariko avuga ko agiye gushyira imbaraga mu kwamagana inda ziterwa abana bakiri bato, akamagana abagabo bazibatera.
Yagize ati” Wowe ugiye kuryamana n’umwana muto ibuka ko nawe ushobora kubyara umukobwa cyangwa ufite mushiki wawe, wibaze igihe n’abawe byababaho.”
Kabendera wabyaranye na Abdul Nasahmad bakuranye mu buto ntabwo yahise ashakana nawe, intumbero ye yayishyize ku kurera abana be no kwirwanaho cyane ko yari amaze gupfusha se wamwitagaho cyane.
Nyuma yo kumusiga muri Tanzania yaje gushaka umugabo mu Rwanda Burakari Abubakar mu mwaka wa 2008, uyu baje gutandukana bafitanye umwana w’umukobwa.
Muri 2018 Kabendera yakoze ubukwe na Abdul Nasahmad bari barabyaranye abana babiri mbere ariko bikarangira batabanye.
Aha naho ahatanga ubutumwa ku bana b’abakobwa baterwa inda n’abasore bakabizirikaho ngo babashake.
Kabendera ahamya ko bidakwiye ko umukobwa yizirika ku musore mu gihe batabihisemo kuko niyo bibaye bakabana mu rugo bidashobora kugenda neza.
Yakomeje avuga ko iyo umuntu ari uwawe birangira agarutse, aha yitanzeho urugero rw’uwo babyaranye akamusiga muri Tanzania agashaka undi mugabo ariko ubu bakaba ariwe babana nk’umugore n’umugabo.
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Tidjara Kabendera



















TANGA IGITEKEREZO