00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Timaya yahishuye ko yifuza kurongora Umunyarwandakazi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 August 2025 saa 10:10
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Inetimi Timaya Odon wamenyekanye nka Timaya, yavuze ko kubera ubwiza bw’abakobwa bo mu Rwanda n’igihugu ubwacyo muri rusange, yifuza kuzarushingana n’Umunyarwandakazi ndetse no kuruturamo.

Uyu muhanzi yabitangaje mu gitaramo yakoreye muri BK Arena kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Kanama 2025; yahuriyemo n’abahanzi barimo The Ben, Kizz Daniel na Ayra Starr, cyo gusoza Giantsa Africa Festival.

Ubwo yatangiraga kuririmba, yabanje gushimagiza u Rwanda n’abarutuye. Ati “ “Ndabakunda. Murabizi? Nishimiye kuba hano.”

Yakomeje aririmba ashimagiza u Rwanda, avuga ko abantu bose ari beza, ariko by’umwihariko abagore n’Umujyi wa Kigali.

Ati “Nshaka kuguma hano ubuziraherezo. U Rwanda ni rwiza cyane, mu Mujyi wa Kigali w’akataraboneka ni heza.”

Yahise akomeza avuga ko ashaka kurongora umunyarwanda, ati “Ntabwo ndashaka umugore ariko nzashaka Umunyarwandakazi.”

Uyu muhanzi ushaka gushakana n’Umunyarwandakazi yigeze kuvuga ko atarasogongera ku cyanga cyo gushaka umugore.

Icyo gihe mu kiganiro yagiranye na Naija FM, yagize ati “Ntabwo nigeze nshyingiranwa na rimwe, ariko bishobora kuzahinduka mu gihe kiri imbere. Igihe naba nshatse uyu munsi umukobwa akambangamira, nahita mbivamo. Mu rukundo nagiye mbamo ni njye wagiye akuramo ake mbere kuko ntakunda iteshamutwe.”

Timaya yavuze ibi, mu gihe asanzwe afite abana bane barimo abakobwa Emmanuella na Gracey, yabyaranye na Barbara Fumnaya Nwaokolo bakundanye, umuhungu we witwa Tamar ndetse n’umwana we muto witwa Maya yabyaranye na Dunnie Onasanya.

Uyu muhanzi ni ubwa kabiri yari ataramiye i Kigali kuko yahaherukaga mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction, cyabaye ku wa 25 Werurwe 2022 kuri Canal Olympia.

Umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Timaya, yongeye gutaramira i Kigali
Timaya abyinana n'umwe mu nkumi zari zitabiriye igitaramo gisoza Iserukiramuco rya Giants of Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages