Uyu musore umaze amezi amezi abiri avuye muri gereza, avuga ko atarabohokera abantu ndetse atarakira neza ibyamubayeho byatumye amara imyaka ibiri muri gereza nyuma akagirwa umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana.
Ishimwe Thierry, umubyinnyi w'umwuga wamenyekanye nka Titi Brown yasuwe na Shene ya YouTube izwi nka Isimbi TV mu rugo iwe aho yimukiye i Gikondo, atangaza ko muri iyi minsi atakira abashyitsi benshi ndetse ibi bidateza kuzamushiramo vuba.
Ati “Muri iyi minsi ntabwo nsurwa cyane ndacyagira cya gihunga cy’abantu, ndacyikanga abantu. Nabwo ndabohokera abantu. Mbere iwanjye hahoraga abantu , rimwe na rimwe aba bantu ndi kuzana iwanjye hari nk’uwaza akavuga ati kumbe Titi ni ibi bintu amaze kugeraho? Reka nze nzamwereka.”
“Ntabwo navuga ko abantu batansura ariko ni bake cyane babarika. Haza ababyinnyi nabo tugakorera imyitozo hanze tukinjira tugiye kurya nyine.”
“Nzongera kubohokera abantu ari uko haje undi muntu mu buzima bwanjye twubakana. Sinkubeshye ndacyatinya abantu pe!”.
Titi Brown avuga ko nubwo yarekuwe hari abantu bamubwira ko urukundo yeretswe ari agahararo ruzashira, gusa we si uko abibona yizera ko ukora cyane abamukunda ntaho bajya
Ati“Abantu bakomeje kuntega iminsi ngo abanyarwanda baraharara bazahita bakureka, njyewe ntabwo biriya bintu njya mbyizera. Ubundi nta muntu wanga umuntu ukora, iyo ukora rwa rukundo rw’abantu bakomeza kugushyigikira. Yego impuhwe zishobora gushira, ariko byibuze basangiza abandi ibyo ukora.”
Yasabye abamufashije kongera kwisanga mu buzima bwo hanze ya gereza kumuba hafi bamushyigikira mu bikorwa bitandukanye akora cyangwa ateganya gukora.
Uyu musore w’imyaka 29 ari mu myiteguro yo gushaka inzu yamufasha kwigisha abakiri bato kubyina harimo na bamwe bafunzweho bagishakisha ubuzima.
Titi Brown aherutse gutemberezwa umujyi wa Kigali yerekwa ibikorwaremezo byubatswe adahari






Ibitekerezo 0