Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Titi Brown yasangije abamukurikira bumwe muri ubwo butumwa, agaragaza ko hari abakobwa benshi bakomeje kumwandikira bifuza kumumenya no kugirana na we umubano w’urukundo.
Umwe mu bamwandikiye yagize ati "Waje nkakwikundira nkaguhoza ayo marira!"
Undi na we yanditse ati "Nzi ko tutarahura kandi ko tutigeze tuganira mbere, ariko nifuje kukwandikira kuko uboneka nk’umuntu mwiza. Nifuza kukumenya neza no kureba aho kumenyana kwacu kwatugeza. Uramutse ubishatse, nanjye nanezezwa no kuganira na we tukamenyana. Nizeye ko dushobora kubaka umubano ufite intego kandi usobanutse."
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Titi Brown yavuze ko ubutumwa bw’urukundo akomeje kwakira ari bwinshi cyane, ariko ashimangira ko ameze neza kandi nta kibazo afite.
Ati "Ubwo ni bumwe gusa nasangije abantu, ariko uwakwereka ubutumwa bwose nakira yakumirwa. Njye meze neza rwose, nta kibazo na kimwe mfite."
Abenshi mu bakomeje kumwandikira bagaragaza ko bifuza kumufata mu mugongo nyuma yo gutandukana na Nyambo Jesca, uherutse gusezerana imbere y’amategeko n’umusore bitegura kurushinga.
Titi Brown yanavuze ku makuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yaba afitanye ikibazo na Bruce Melodie, nyuma y’aho bombi bahuriye mu gitaramo cya King James ariko ntibasuhuzanye.
Yavuze ko ibyo byakabirijwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, ashimangira ko nta makimbirane afitanye na Bruce Melodie.
Ati "Abantu barabikabirije cyane. Sintekereza ko Bruce Melodie yanze kunsuhuza. Yinjiye nkiri kurangarira ibiri kubera mu gitaramo, nkiri kubimenya yari yamaze kundenga. Nanone yari afite abantu benshi ari gusuhuza, nanjye mpita nkomeza ibyanjye. Nta kibazo dufitanye rwose."
Titi Brown yavuze ko na we yatunguwe n’uburyo iki kibazo cyafashwe nk’aho hari amakimbirane akomeye hagati ye na Bruce Melodie, nyamara ngo nta cyihishe inyuma y’ibyagaragaye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!