00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tiwa Savage yahishuye uwo yaririmbye mu ndirimbo ‘Somebody’s Son’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 23 August 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Umuhanzikazi w’icyamamare Tiwa Savage w’imyaka 42 yasobanuye uwo yaririmbye mu ndirimbo yise “Somebody’s son” yakoranye n’umuhanzikazi Brandy.

Tiwa watangiye umwuga w’umuziki afasha abahanzi kuririmba mu bitaramo nka George Michael na Mary J. Blige, yavuze ko ubwo yakoraga iyi ndirimbo hari abamubwiraga ko itazakundwa kuko ivuga ku mugore wifuza umukunzi.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe ubwo yari mu gitaramo ‘BudXLagos FIFA Kick-Off Concert’ yavuze ko iyi ndirimbo iterekeye umubano uba hagati y’abakundana ahubwo ivuga kuri Yesu Kristo.

Tiwa Savage ubwo yari ku rubyiniro yagize ati: “Bavuze ko iyi ndirimbo itazakundwa cyane kuko abagore ari bo bonyine bazayumva ngo abagabo ntabwo bagizigera baririmba ngo umuhungu wa runaka umunsi umwe azankunda.”

Ati: “Ikintu mutari muzi ni uko igihe nandikaga iyi ndirimbo, ntabwo natekerezaga ku mubano w’abakundana ahubwo intekerezo zari kuri Yesu /Yezu Kristo kuko ari we umuhungu nyawe.”

"Reka mbwire abashidikanya bose ko abantu bazisanga muri iyi ndirimbo waba uri umugabo cyangwa umugore kuko twese dukeneye uwo muhungu nyawe ari we Yesu Kristo, ni ubutumwa bw’ibyiriringiro.”

Iyi ndirimbo yasohotse ari iya Kane kuri EP yise “Water & Garri” yakoze mu 2021. Tiwa avuga ko yashimishijwe cyane no guhuza n’umuhanzikazi Brandy kuko amufata nk’umuririmbyi w’icyitegererezo kuri we.

Tiwa Savage yahishuye ko yaririmbye Yesu mu ndirimbo Somebody's Son
Tiwa Savage yanejejwe cyane no gukorana indirimbo na Brandy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages