Tiwa Savage yahise yiha umuhigo wo kuzongera kugaruka mu Rwanda, akahataramira.
Uyu muhanzikazi wataramiye abaturarwanda mu gitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants Of Africa ryari rimaza icyumweru ribera mu Rwanda , yatunguwe n’ubwiza bw’abanyarwandakazi avuga ko azagaruka ku bwabo.
Ubwo uyu muhanzi yari ageze ku rubyiniro nyuma yo kuririmba indirimbo eshatu , yafashe umwanya agira icyo atangariza abitabiye iki gitaramo.
Ati “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda , ndashaka kuvuga ku bategarugori , Mbere na mbere ndishimiye cyane kuba ntazanye umukunzi wanjye hano, kuko abakobwa bo mu Rwanda muteye neza cyane. Mwakoze kuntumira , Ese nzagaruke? Yego kubera abakobwa banjye beza.”
Nyuma yo gutarama Tiwa Savage abinyujije ku rubuga rwa Instagram mu butumwa buherekejwe n’amashusho y’igitaramo, yashimiye abanyarwanda ku rukundo bamweretse.
Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] w’imyaka 43 yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2023 habura amasaha make ngo ataramire abakunzi b’umuziki we bari i Kigali.
Uyu muhanzikazi yavuze ko nubwo yari ananiwe ariko urukundo abakunzi be bamweretse rwamukomeje cyane.
AMASHUSHO: Tiwa Savage waraye utaramiye abitabiriye igitaramo gisoza iserukiramuco rya Giants of Africa, yashimye ubwiza bw'Abanyarwandakazi, yemeza ko azagaruka ku bwabo. pic.twitter.com/gUz9GCbixs
— IGIHE (@IGIHE) August 20, 2023
Kurikira uko Tiwa Savage yitwaye ku rubyiniro


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!